00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abazi ahiciwe abatutsi muri Jenoside basabwe gutanga amakuru

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 July 2022 saa 01:25
Yasuwe :

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro ku gasozi ka Kimisange, basabye abazi bose ahiciwe inzirakarengane muri icyo gihe, gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Babisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenosside yakorewe abtutsi mu 1994 by’umwihariko imiryango itandukanye yiciwe muri aka gace.

Abagize umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku gasozi ka Kimisange, bagaragaje ko hiciweho inzirakarengane nyinshi. Haracyakorwa ibarura kugira ngo bamenye umubare nyir’izina w’abahasize ubuzima.

Bavuga ko bamaze kubarura imiryango irenga 69 igizwe n’abantu 800 barimo abashyinguwe n’abandi imibiri itaraboneka ndetse bakiyishakisha kugirango ishyingurwe mu cyubahiro baboneraho.

Pierre Mwenedata warokokeye ku gasozi ka Kimisange yagize ati “ Hano habaye amateka akomeye kuko ni umusozi wegeranye na Rebero. Abantu bifuzaga ko harimbuka kuko bari bazi ko Inkotanyi nizihagera zizatabara benshi. Interahamwe zarahageze zica benshi kugira ngo hazime ni nayo mpamvu uko twibutse dusaba abazi ahiciwe imiryango yacu gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Munyaneza Innocent na we warokokeye kuri aka gasozi, avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko hari ababiciye batababwira aho imibiri y’ababo iri kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Ati “ Mu gihe Leta idushishikariza ubumwe n’ubwiyunge, twe abatwiciye twarababariye ariko na n’ubu turacyabasaba gutera intambwe bakatwegera kugira ngo tubabarire niba batanafite ubwishyu ariko ntibabikora, rero icyo dusaba n’uko bakomeza kuduha amakuru y’aho abacu biciwe kuko hari imibiri tugenda tubona kugira ngo tuyishyingure.”

Umukozi Ushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura mu Murenge wa Kigarama,Komanda Gaston, nawe yemeje ko bakomeje gushakisha urutonde rw’abiciwe muri aka gace kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “ Ni igikorwa gikomeje dufatanyije na Ibuka n’abatuye aha kuko umusozi wose ntiwazimye kugira ngo tumenye abishwe aho bari kugira ngo iyo mibiri ibashe gushyingurwa mu cyubahiro”

Yavuze ko iyo bamaze kumenya abishwe muri jenoside bashakisha amafoto yabo bakayashyira hamwe mu rwego rwo kugira ngo bajye bahora babibuka banabaha icyubahiro cyabo.

Urubyiruko ruri mu bitabiriye uyu muhango
Abagize umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku gasozi ka Kimisange, bagaragaje ko hiciweho inzirakarengane nyinshi
Munyaneza Innocent, na we warokokeye kuri aka musozi, avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko hari ababiciye batababwira aho imibiri y’ababo iri kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro
Jean Pierre Mwenedata yasabye abazi aho imiryango y'abiciwe kuri aka gasozi gutanga makuru kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .