Ibi byagarutsweho n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’intwari z’igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023 banataha umuhanda wa Kaburimbo biyubakiye ufite ibilometero bibiri.
Ni umuhanda wubatswe mu Mudugudu wa Sabaganga mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, ugahuza abaturage bo muri uyu mudugudu n’umuhanda mugari uva Nyanza werekeza ahazwi nka Rebero.
Aba baturage bagaragaje ko bawubatse nyuma yo kubona ko babangamiwe n’ivumbi n’ibyondo mu gihe cy’imvura bahitamo kwishakamo ibisubizo aho gutegera amaboko kuri Leta.
Umuyobozi wa Komite yari ishinzwe gukurikirana ikorwa ry’uyu muhanda, Kanakuze Jeanne d’Arc yavuze ko ibikorwa igihugu gikora byabubatsemo imbaraga z’ubutwari bishakamo igisubizo.
Ati “Uyu muhanda utwereka ko byose bishoboka iyo abaturage bishyize hamwe icyo abantu bashaka bakigeraho byanze bikunze. Kuri bamwe byari inzozi ariko twafashe icyemezo dushyiraho komite ihuza ibikorwa dutangira kubaka.”
Yavuze ko uyu muhanda wabasabye imbaraga zidasanzwe kubera ko watwaye asaga miliyoni 120 Frw n’ubwitange bw’abaturage mu gihe cy’imyaka itatu.
Yagaragaje ko abaturage bakwiye kwishakamo ibisubizo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere aho guhora bahanze amaso Leta.
Yavuze ko nubwo uyu muhanda bawubatse bakeneye ko ucanirwa kugira ngo haboneke umutekano usesuye.
Abaturage bo muri aka Karere bavuze ko bifuza kugira uyu muhanda icyitegererezo ku rwego rw’igihugu, abantu bakajya bawureberaho mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko gukora ibikorwa by’ubutwari ku baturage bifasha n’inzego za Leta mu kugera ku iterambere ryifuzwa.
Ati “Kuba dushobora kwegeranya ibintu byose, buri wese icyo abonye abaturage bakabasha kubyikorera bishimangira kudasaba gusa ahubwo bagasaba ibyarenze ubushobozi bwabo. Ubundi abaturage bagira byinshi bikorera, umuco w’abaturage dushaka ni uko bareba mu ngeri zinyuranye bakumva ko baba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa.”
Umutesi yijeje aba baturage kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu muhanda uzarusheho kuba mwiza, birimo nko kubacanira.
Umwarimu muri Kaminuza Dr Nshimiyimana Alphonse yatanze ikiganiro cyagarutse ku bikorwa byaranze intwari u Rwanda rwizihiza, Abanyarwanda basabwa gukurikiza indangagaciro zabo.
Yavuze ko kugira ngo icyerekezo 2050 u Rwanda rwifuza kizagerweho bisaba imbaraga z’urubyiruko rufite intekerezo nzima n’intumbero yo guharanira icyiza.
U Rwanda rwizihije ku nshuro ya 29, umunsi w’Intwari zitangiye igihugu ku insanganyamatsiko igira iti “ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu.
Kugeza ubu intwari u Rwanda rwizihiza ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Izi ntwari zirimo abakiriho.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!