Mu gihe inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama yakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 nyuma yo kubona ko iki cyorezo kigenda gifata indi ntera, haracyakomeje kugaragara umubare munini w’abantu barenga kuri aya mabwiriza.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama muri sitade ya IPRC Kicukiro nka hamwe mu hantu hajyanwa abantu barenze kuri aya mabwiriza, habarirwaga abantu barenga 250 bafashwe barenze kuri aya mabwiriza.
Muri aba, abagera kuri 150 baciwe amande barataha. Amafaranga bacibwa agenda atandukana bitewe n’uburemere bw’ikosa uwafashwe yakoze.
Ku wafashwe wambaye nabi agapfukamunwa yaciwe amafaranga 2000 Frw, utakambaye atanga 5000Frw, abarengeje amasaha yo gutaha bacibwa 10 000 Frw mu gihe abafashwe batwaye ibinyabiziga amasaha yarenze baciwe 25 000 Frw barara muri sitade n’imodoka zabo zigafungwa iminsi 5.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Kicukiro, Umutesi Solange yabwiye Televiziyo Rwanda ko ibi bihano bishobora no kwiyongera mu gihe byaba bigaragaye ko abantu bakomeje kutubahiriza aya mabwiriza.
Yagize ati ”Ibyiza ni uko abantu bakwirinda ibihano, cyane ko bishobora no kurenga kubyo bari guhabwa ubu mu gihe bigaragara ko hari umubare munini w’abaturage badashaka kumva no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura ni 4063 mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana bo bagera kuri 16.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!