Kicukiro: Abanyeshuri biyemeje kuba ba ambasaderi b’ibidukikije

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa biga mu bigo bine by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Kicukiro biyemeje kuba ba ambasaderi b’ibidukikije mu rwego rwo kurushaho kubibungabunga babirinda uwabyonona.

Ni icyemezo Urubyiruko rwiga muri GS Gahanga, GS Masaka, GS ST Vincent Parotti Gikondo n’abiga muri GS Kicukiro Imenarugamba bafashe nyuma y’amahugurwa bahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA n’Umuryango nyarwanda wita ku bidukijije, REAO.

Umukozi wa REMA ushinzwe kwigisha n’ubukangurambaga, Jean Luc Rukwaya, yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye gutanga umusanzu waryo.

Yagize ati “Urubyiruko nirwo mbaraga igihugu gifite twifuza ko bagira uruhare mu gutera ibiti no kubungabunga ibyatewe kandi bakadufasha gukangurira n’abakuze guharanira ko igihugu cyacu kitaba ubutayu. Turabasaba kuba ba ambasaderi b’ibidukikije bakabibungabunga.”

Yekomeje asobanura ko ibidukikije bigizwe n’urusobe rw’ibintu bitandukanye kandi uruhare rwa buri wese rurakewe.

Umuyobozi w’Umuryango (REAO) Ndahayo Vincent, yavuze ko bamaze kugera ku rubyiruko rusaga 500 rwo mu bice bitandukanye bw’Igihugu barusaba kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Uruhare rw’urubyiruko mu gufata neza ibiti byatewe no gutera ibindi kandi bakanabikangurira ababyeyi babo, nicyo dusaba urubyiruko. Ijwi ry’urubyiruko rigera kure niyo mpamvu arirwo twiyemeje gukorana narwo cyane.”

Umwe mu banyeshuri bahuguwe, Abigail Clarisse, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kurinda igihugu kuba ubutayu no kurwanya iyangirika ry’ikirere.

Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kurinda ibidukikije byacu kuko aribwo buzima bwacu bwiza bw’ejo hazaza. Hari abantu tujya tubona bihagarika ku muhanda cyangwa bajugunya uducupa banywereyemo amazi aho babonye, ntituzongera kubarebera kuko turi ba ambasaderi b’ibidukikije.”

Undi muhigo aba babanyeshuri batahanye ni uwo gufatanya n’ababyeyi babo gutera ibiti byera imbuto ziribwa n’ibindi bivangwa n’imyaka mu murima.

Abanyeshuri biyemeje kuba ba ambasaderi b'ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza