00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR basabwe kubaka indangagaciro yo kwirinda ‘guhorana amaganya’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gatenga mu Karere ka Kicukiro bibukijwe ko kuba abagabo nyabo ari ukubaka uburyo butuma bakemura ibibazo bafite aho guhora bajya gushakira ibisubizo ku bayobozi babo.

Ni ubutumwa bahawe ubwo bitabiraga Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gatenga, yabereye mu Karere ka Kicukiro, ku Cyumweru, tariki ya 30 Ukwakira 2022.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bakusi Alphonse, mu kiganiro kigaruka ku mateka ya FPR yatanze, yibukije abanyamuryango bayo ko yubakiye ku ndangagaciro zo kwimakaza ubumwe ndetse no kwiteza imbere binyuze mu kwishakamo ibisubizo.

Yasobanuye ko FPR Inkotanyi iri kuzuza imyaka 35, ariko intekerezo zayo ari ngari kuruta igihe yatangiriye ku mugaragaro.

Ati “Benshi bazi Inkotanyi kuva ku wa 1 Ukwakira 1990, ni bwo ibikorwa byagiye hanze. Abantu bajya hanze baravuga. Si ho zitangirira ku isasu rya mbere. Iriya tariki ni intambwe yari igezweho mu nyinshi yateye yiyubaka.’’

Yagaragaje ko intekerezo y’uko abantu baba hamwe, bakagira igihugu kimwe yamyeho.

Ati “Byari mu ntekerezo z’Abanyarwanda. Mu 1987 ni bwo Abanyarwanda b’inkwakuzi babadutse, bahuza ibitekerezo bimwe. Ni ho ubumwe bwavukiye.’’

Byabaye amahire kuko amateka y’abo basore n’inkumi agaragaza ko icyo gihe bari bamaze kwiyubaka mu buryo bwo kurwana intambara kuko bafashije Museveni gufata igihugu.

Yakomeje ati “Bahagaritse ibyo barimo bajya mu ntore z’umuryango, bajya kubaka imiterere yawo.’’

Ati “Hajemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Inkotanyi zirayihagarika ndetse ku wa 19 Nyakanga 1994, hajyaho Guverinoma y’Ubumwe.’’

Yasobanuye ko icyo gihe icyakurikiyeho ari gushyiraho Itegeko Nshinga, ryo mugenga w’uburyo igihugu gitegekwa mu mfuruka zose.

Uru rugendo ni rwo rwagejeje ku matora yo mu 2003, yasize umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame atowe.

Yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko mu 2024 hari ikivi bagomba kusa cyo gushyigikira no gutora umukandida Umuryango wa FPR Inkotanyi uzashyira imbere.

Yakomeje ati “Ibi hari ubwo ubiganira ukabyumva nk’amateka. Aho dutuye nk’abanyamuryango ni ingenzi gufatanya, kwitabira gahunda z’umuryango.’’

Mu kiganiro cye, Bakusi yashimangiye ko umunyamuryango yisanga iyo azirikanwa muri gahunda zitandukanye ndetse akegerwa kugira ngo afashwe gukemura bya bibazo by’ibanze.

Yagize ati “Umuntu azaba yaburaye hanyuma ujye kumwaka umusanzu utamuhaye icyo kurya. Akantu kose si ukujyana ku munyamabanga i Rusororo. Ndahari, urahari. Umuryango ireme ryawo ni ukubaka uburyo bw’ubukungu, politiki. Ibyo tubikoze, buri wese yakunda umuryango kandi n’umusanzu ukajya uboneka.’’

Yavuze ko icyatuma abanyamuryango bubaka ubudahangarwa ari uko bashaka ibisubizo by’ibibazo byabo.

Ati “Umutware umurinda amaganya. Ndabifuriza ko muri gahunda z’umuryango tureke kujya kumurika ibibazo.’’

Umuyobozi w’Umuryango RPF mu Murenge wa Gatenga, Sendege Norbert, yashimiye abitabiriye Inteko Rusange yawo, avuga ko ibyo bagezeho bashyize hamwe ari indashyikirwa.

Yakomeje ati “Twari dufite umukoro wo kubaka inzu z’abatishoboye mu Murenge wa Masaka. Twubatse inzu 10 kandi abandi bazaga kuzibereraho. Byerekanye ko abanyamuryango, abaturage ba Gatenga dushobora gukora byinshi byiza kandi tukabirangiza vuba.’’

Politiki nziza ya FPR Inkotanyi hari abatangiye kuyisoromaho imbuto barimo na Tumutuyimana Deo ukorera mu Gakiriro ka Gatenga.

Yagize ati “Dutangira kuhakorera twari babiri. Batubwiye gushaka urundi rubyiruko, njya gushaka abandi bari mu mihanda n’abari bavuye i Iwawa. Ubu twageze ku rwego rushimishije.’’

“Dukora ububaji, turasudira, turacura ndetse ibikorwa byacu biraboneka ahantu hose. Ibyo byose iyo tutagira imiyoberere myiza ntitwari kugeraho.’’

Yavuze ko ubu ageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bandi, na bo bakabasha kwiteza imbere.

Muri Gatenga habarizwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga ibihumbi 35.

Mu byo bakoze harimo kuremera abatishoboye batanu aho buri wese yahawe 100.000 Frw ndetse n’ikibanza cyo gucururizamo mu isoko; abaturage 1000 bahawe ubwisungane mu kwivuza; hubatswe ingo mbonezamikurire z’abana bato [ECDs] 20 ndetse hubatswe ivomero rusange mu Kagari ka Nyarurama ryiswe Iriba ry’Amahoro.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bibukijwe kwitabira ubwisungane mu kwivuza [ubu buri kuri 75%] na Ejo Heza [aho ubwizigame bugeze kuri miliyoni 9 Frw (20%) mu gihe intego ari miliyoni 39 Frw].

Mu byo basabwe harimo kwigisha amatwara ya FPR Inkotanyi ku banyamuryango bashya baba barahiye mu kwitegura gahunda y’amatora ya 2024 no kongera ubukangurambaga bugamije gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bakusi Alphonse, yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko bakwiye kwishakamo ibisubizo ku bibazo bahura nabyo
Umuyobozi w’Umuryango RPF mu Murenge wa Gatenga, Sendege Norbert, yashimiye abitabiriye Inteko Rusange yawo
Abanyamuryango ba FPR basabwe kubaka indangagaciro yo kwikemurira ibibazo aho gutegereza kubijyana ku bayobozi bakuru
Intore Tuyisenge yafashije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gushyiraho ka morali
Bamwe mu bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa
Urubyiruko rwo muri Gatenga rwatangiye kwiteza imbere binyuze mu gukora ibikorwa by'ubukorikori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .