00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kicukiro,yahitanye abantu batatu, mu gihe abandi bakomeretse bakomeje kwitabwaho n’inzego z’ubutabazi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ahagana Saa 18:45 zishyira saa 19:00 z’ijoro ari bwo ikamyo ya Fuso yamanutse mu muhanda werekeza ahazwi nko kwa Gitwaza ivuye Kicukiro Centre, ivuza amahoni menshi, bikekwa ko yabuze feri.

Abaturage bari y’ahabereye iyo mpanuka, bavuze ko iyo FUSO yasaga n’iyabuze feri, yabanje kugonga ipoto, ubundi ikagonga imodoka na moto ebyiri.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Imodoka yamanukaga ituruka Kicukiro Centre, ivuza amahoni menshi cyane n’umuvuduko mwinshi, abantu bagenda bava mu nzira, shoferi yabuze uko abigenza ayikubita ku ipoto riracika, ikubita imodokari yari iparitse ireba hejuru, yatangiriwe n’abamotari babiri bari bahetse abagenzi yagonze ikabona guhagarara,"

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu batatu barimo umumotari umwe n’umugenzi w’umukobwa yari atwaye n’undi mugenzi wari utwawe n’undi mumotari, mu gihe uwo mumotari wari umutwaye we yakomeretse, kimwe n’abandi bantu batatu barimo tandiboyi w’iyo FUSO, bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kibagabaga.

Muri rusange ibindi byangirikiye muri iyo mpanuka kugeza ubu, ni moto eshatu n’imodoka eshatu.

SP Kayigi yavuze ko nyuma y’iyo mpanuka, umushoferi w’iyo FUSO yahise yijyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko akaba ari ho afungiye mu gihe iperereza ku cyateye iyo mpanuka rigikomeza.

Iby’ibanze byavuye mu iperereza, nk’uko SP Kayigi yabitangaje, byagaragaje ko n’ubwo havuzwe ko byaba byatewe no kubura feri, ariko umushoferi yajyanye imodoka mu muhanda yamaze kumenya ko ifite ikibazo.

Ati "Yagiye mu modoka itari kwaka aravuga ngo bamusunikire ashiture, ari hariya hantu hamanuka. Urumva ko harimo uburangare [...] urumva ko niba imodoka itakaga yariyamaze kubona ko harimo ikibazo, urumva rero ko harimo uburangare n’ubuteganye buke, umuntu wagiye mu modoka itari kwaka, akajya kuyishiturira mu muhanda muri ariya masaha imodoka ziba ari nyinshi mu muhanda, urumva ko ari uburangare n’ubuteganye buke."

Yavuze ko n’ubwo iperereza rigikomeza ariko ibyo kubura feri bitahabwa amahirwe menshi kuko umushoferi yari azi neza ko imodoka ifite ikibazo, atagombaga kuyijyana mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yibukije abakoresha umuhanda ko mu gihe cyose batwaye ikinyabiza basabwa kutirengagiza ikibazo icyo ari cyo cyose n’iyo cyaba gito kuko gishobora guteza impanuka, abasaba kujya bahora bagenzura ubuzima bw’ibinyabiziga n’iyo byaba bifite icyemezo cya "Controle technique" kuko utamenya igihe impanuka yabera.

Ati "Haracyari uburyo abantu bakoresha umuhanda bajya bibeshya, bakumva ko bakorera ku jisho, bakumva ko niba hatari camera cyangwa umupolisi bakora amakosa, ariko aho ari ho hose hashobora kubera impanuka, isaha iyo ari yo yose hashobora kuba impanuka."

Iyi mpanuka yabereye ku Kicukiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ije ikurikira iyari yabaye mu gitondo ku Kimironko, aho imodoka itwara abagenzi yanyuze umuhanda w’icyerekezo kimwe (sens unique) itemerewe ikagongana na moto, umumotari n’uwo yari ahetse bagahita bitaba Imana.

FUSO yamanutse yabuze feri igonga moto abari bayiriho bahita bitaba Imana
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro
Iyo FUSO kandi yatumye hari izindi modoka zihita zigongana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .