00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abana bakomoka ku babyeyi babana n’ubwandu bwa Sida bafashijwe kwizihiza Noheli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Ukuboza 2021 saa 12:13
Yasuwe :

Mayfair Insurance Company Rwanda isanzwe itanga serivisi z’ubwishingizi yasangiye Noheli n’abafashwa n’Umuryango APECOS wita ku bana bakomoka ku babyeyi bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse inabishyurira amafaranga y’ishuri.

Mayfair ni kompanyi itanga serivisi z’ubwishingizi. Ikorarera mu bihugu birimo Kenya, Tanzania , Zambia ,Uganda, Rwanda na RD Congo.

Iki gikorwa cyo gusangira no guha abana amafaranga y’ishuri cyabaye ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ku cyicaro Gikuru cya APECOS giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga.

Nyuma yo kumva ibikorwa uyu muryango ukora byo gufasha abana bakomoka ku babyebi babana n’abahitanywe na virusi itera SIDA bifuje kubunganira babaha ubufasha mu kubarihira amashuri ndetse basangira n’amafunguro mu kwishimana na bo mu gihe cy’iminsi mikuru.

Umukozi muri Mayfair Insurance Company Rwanda, Bucyana Claude, yavuze ko iki ari igikorwa basanzwe bakora buri mpera z’umwaka bakaba bafasha abantu bababaye mu rwego rwo kubaba hafi no kubereka ko bitaweho.

Ati “Ikigo cyacu ntabwo duhugira mu bucuruzi gusa ahubwo twita no gufasha abantu, ni yo mpamvu twavuze ngo reka dusangire n’aba bana tubishyurire amafaranga y’ishuri nabo bumve ko hari abantu babakunda kandi babitayeho.”

APECOS yatangiye gukora mu 2005 kugeza ubu imaze kunyuramo abana basaga 1000, bagiye bahabwa ubufasha burimo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, guhabwa amafunguro, gufasha imiryango ibarera, kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza no guhabwa ubujyanama bubafasha mu buzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi wungirije wa APECOS, Ntwali Aphonse yashimye Mayfair Insurance Company Rwanda ku gikorwa cyiza yabakoreye, avuga ko iyi nkunga izabafasha kurera aba bana no gukomeza kwita ku miryango yabo.

Ati “Iyi nkunga iziye igihe kandi ifite agaciro kenshi kuko izashyigikira gahunda twari dufite yo gufasha abana n’ababyeyi babo, kuza gusangira Noheli n’abana bibasubizamo icyizere ni ikintu cyiza baba badukoreye.”

Mayfair Insurance Company Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2017 ifite amashami atandukanye arimo irya Kicukiro, Magerwa, Nyabugogo, Rusizi, Musanze na Rusumo.

Ababyeyi b'aba bana bahawe amafunguro yo kubafasha kwizihiza iminsi mikuru
Abana basangiye n'abayobozi umutsima wabateguriwe
Abana bishyurirwa amafaranga y'ishuri ndetse n'imiryango yabo igafashwa
Abayobozi ba Mayfair basobanuye byimbitse imikorere y'iki kigo
Bamwe mu bana bafashwa n'uyu muryango bahawe Noheli
Byari ibyishimo ubwo hizihizwaga uyu munsi; abawitabiriye bubahirizaga ingamba zo kwirinda COVID-19
Mu gushimisha aba bana babazaniye na Père Noël
Ubwo hizihizwaga Noheli muri APECOS
Umukozi muri Mayfair Insurance Company Rwanda, Bucyana Claude, yavuze ko gufasha abantu bababaye basanzwe babikora mu mpera z’umwaka
Umuyobozi wungirije wa APECOS, Ntwali Aphonse, yashimye Mayfair ku gikorwa cyiza yabakoreye avuga ko iyi nkunga izabafasha kurera aba bana no gukomeza kwita ku miryango yabo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .