Aba bana n’imiryango yabo bahawe Noheri irimo ibiribwa n’amagare y’abafite ubumuga 36, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 n’umuryango wita ku bana cyane cyane abafite ubumuga wa Hope and Homes for Children’s n’abafatanyabikorwa bawo.
Ababyeyi b’aba bana bafite ubumuga barererwaga mu bigo, ubu basigaye barererwa mu miryango babwiye IGIHE ko bishimiye ko abana babo basangijwe Noheri ndetse bakanahabwa n’amagare azajya abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hasengwimana Beatha ufite abana babiri bafite ubumuga, yavuze ko yishimiye kuba umwana we yarahawe igare kubera ko rizamufasha kujya rimugeza aho ashaka hose.
Yagize ati “Nabyishimiye cyane kubera ko iyo nagendaga byansabaga kumuheka noneho kuba mbonye igare bizajya bimfasha cyane. Ikindi kuba abana bahawe Noheri byadushimishije kuko byatweretse ko hari abantu batuzirikana.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Uwicyeza Esperance, yavuze ko bahaye aba bana bafite ubumuga bw’ingingo amagare kuko basanze mu murenge wa Gahanga hari abana benshi bafite ubumuga baguma mu rugo kubera ko ababyeyi babo babura uko babatwara.
Yagize ati “Twatanze amagare kuko hakozwe ibarura bigaragara ko hari abana bafite ubumuga benshi bakiri mu miryango batarabasha gusohoka badafite n’uko basohoka, ni muri urwo rwego twahisemo kubafasha kugira ngo binorohereze ababyeyi.”
Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Hope and Homes for Children’s, Cécile Mukantaganda, yavuze ko bahisemo kwifatanya n’aba bana bafite ubumuga bo mu kigo cya Centre Inshuti Zacu n’imiryango yabo kuko batajya bagira amahirwe yo kwizihiza iminsi mikuru.
Aya magare 36 yahawe aba bana bafite ubumuga bw’ingingo afite agaciro ka miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!