Ibi byatangajwe ubwo aka karere katangizaga icyumweru cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gikorwa gafatanyijemo na Young Women’s Christian, umuryango ugamije guteza imbere abagore n’abakobwa ukanarwanya n’ihohoterwa ribakorerwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije, Rukebanuka Adalbert, yabwiye IGIHE ko muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bazibanda mu bijyanye no gutanga serivisi zo kurwanya ihungabana no gufasha abana bagize ibibazo by’ihohoterwa bahabwa n’ubutabera.
Yagize ati “ Ubu muri iyi minsi twari dufite abana 34 twari tumaze kubarura bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baterwa inda zitateganyijwe ndetse turi kubafasha gusubira mu mashuri no gufasha abadashobora kuyasubiramo kubona igishoro cyabafasha kwibeshaho no kubafasha kubageza mu butabera kugira ngo ababahohoteye babibazwe kuko sosiye zabo zamaze gushyikirizwa RIB.”
Yongeyeho ko muri aka Karere ka Kicukiro hakunze kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ndetse ariyo mpamvu bashyizeho serivisi bise “Inshuti z’umuryango” ibafasha kumenya ayo makuru kugira ngo abarikoze bashyikirizwe.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Young Women’s Christian Association, Prudentienne Uzamukunda, yavuze ko icyo bagamije ari ukugira ngo ihohoterwa ryose rishingiye ku gitsina ricike burundu.
Ati “ Bimwe mu byo tuzibandaho birimo no kugira ngo n’abagabo basobanukirwe n’ibijyanye n’iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo banamenya ingaruka ryaryo kubera ko tugamije ko twese turwanya tukanakumira iro hohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Yongeyeho ko mu gihugu cyose bafasha abakobwa barenga ibihumbi 20 barimo abakorewe ihohoterwa rishingiye gitsina n’abandi, ndetse muri ubu bukangurambaga bazajya banatanga serivisi za Isange One Stop Center ku bahohotewe mu rwego rwo kubafasha.
Umukobwa watewe inda afite imyaka 16,we yavuze ko irari ry’ibintu ariryo ryatumye abyara imburagihe bitewe n’ubuzima bugoye yari abayemo.
Yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 16 kubera ko nabaga mu buzima bugoye ndi mpfubyi yirera byatumye umugabo abigenderaho akajya anshuka kampa ibyo nkeneye byose ampa uduhendabana nshiduka turyamanye antera inda muri ubwo buryo.”
Yaboneyeho gusaba abakobwa bagenzi be kujya birinda kugira irari ry’iby’isi no kunezezwa n’ubuzima babayemo kugira ngo batazahura n’ibyago nk’ibyo yahuye n’abyo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!