Kicukiro: Abagore bo muri FPR Inkotanyi basaniye inzu umukecuru utishoboye baranamuremera (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’itsinda Ingabo zacu Initiative, baremeye umukecuru w’imyaka 77 bamusanira inzu ndetse bamukorera n’akarima k’igikoni.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo aba bagore bafatanyije n’itsinda ry’urubyiruko bakoreye iki gikorwa cy’ubugiraneza umukecuru witwa Candide Kandanga.

Uyu mukecuru yahawe umufuka w’umuceri, amasabune, isukari amavuta, amata, ifu, amashaza n’igitenge ndetse anashyirirwa kuri konti ye ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kandanga yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yasaniwe inzu kuko bizamurinda kunyagirwa igihe imvura yaguye.

Yagize ati “Nishimye cyane nanezerewe cyane biranshimisha kuko banzaniye icyo kurya, nashimye rwose ndumva nta cyiza kirusha iki. Ikindi bankoreye isuku nishimye kuko nzasazira aheza kubera ko bananshyiriyemo agasima.”

Yakomeje yifuriza ishya n’ihirwe abamuremeye bose ndetse anabasaba gukomeza kurangwa n’urukundo n’ubutwari.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe, Mukobanya Olive, avuga ko bafashije uyu mukecuru kuko bari bafite gahunda y’uko muri uyu mwaka bazubakira byibura umuntu umwe utishoboye.

Ati “Twari twahize ko tuzubakira umugore umwe utishoboye muri uyu mwaka ku buryo ariyo mpamvu twahisemo kumufasha turamwubakira kugira ngo imvura nigwa atazanyagirwa tunamuzanira ibindi bintu birimo ibiribwa nk’umuceri, isukari n’ibindi tunamushyirira kuri konti ye ya Sacco amafaranga azifashisha.”

Umuyobozi w’Itsinda rya Ingabo zacu Initiative, Lucky Murekezi, avuga ko nabo bagize uruhare mu gufasha uyu mubyeyi mu rwego rwo gutera ikirenge mu cy’ingabo z’igihugu.

Ati “Iki gitekerezo twakigize nyuma yo kureba uburyo ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage zikabubakira zikanabavuza n’ibindi, ni muri urwo rwego twahuje turamufasha kugira ngo n’ejo, ejobundi abana bazadukomokaho bizababere urugero rwiza nabo bajye barangwa n’ibyo bikorwa.”

Itsinda Ingabo zacu Initiative barishinze mu rwego rwo kugira ngo bajye bahuza imbaraga nk’urubyiruko bagire uruhare mu kubaka igihugu.

Abagore batanze umusanzu ugaragara kugira ngo inzu ya Kandanga yubakwe
Bari kubaka inzu zo mu gikari kwa Kandanga
Kandanga amaze kuremerwa yabyinnye biratinda
Inzu ya Kandanga barimo kuyubaka bahereye ku musingi
Mukobanya Olive avuga ko bari bariyemeje kubakira umugore umwe muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza