Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe barahinze urumogi mu gipangu barindaga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Mata 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano, kuri iki Cyumweru zataye muri yombi abagabo babiri bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu barindaga.

Abo bagabo umwe w’imyaka 36 n’undi w’imyaka 25 bari abarinzi b’igipangu cy’umugabo utuye mu karere ka Gasabo, akaba yari yarahabasize ngo bajye bamucungira imitungo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yabwiye IGIHE ko abantu baturanye n’icyo gipangu aribo batanze amakuru, ubuyobozi bujya kuhagenzura mu itsinda ririmo inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Yavuze bamaze kuhagera, basanze muri icyo gipangu hahinzemo urumogi, ruvanze n’indi myaka.

Ati “Twahageze dusanga koko urumogi rurahari rurahinze, bari baragiye baruvanga n’indi myaka ahantu harimo urutoki, amateke narwo bakarusesekamo.”

Abo bagabo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Masaka, ngo basobanure uko urwo rumogi rwahageze.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Bashwe bakekwaho guhinga urumogi mu gipangu bari barishinzwe kurinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .