Kibukayire yiyeguriye gukora insimburangingo z’amabere ngo afashe abayabazwe kutagira ipfunwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Kibukayire Clementine w’imyaka 52 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, amaze imyaka itatu atangiye igikorwa cyo gukora insimburangingo y’ibere mu rwego rwo gufasha bamwe mu bagore n’abakobwa basanganwa kanseri y’ibere bikaba ngombwa ko barica bagasigarana rimwe bikabatera ipfunwe mu bandi.

Mu barwayi bagana ibitaro bya Butaro bivura abarwaye kanseri mu Rwanda, 70% ni abagore barwaye kanseri y’ibere, abagera kuri 30% muri bo bakuweho ibere rimwe mu rwego rwo gushiririza igice kiba cyabonetseho kanseri birinda ko ikwirakwira umubiri wose.

Bivuze ngo mu Rwanda dufite abagore barenga 2000 bafite ibere rimwe batewe no kurwara kanseri y’ibere. Ibi rero nibyo byatumye Kibukayire ayoboka inyigisho z’abanyamerika zituma afasha aba bagore mu kubakorera insimburangingo yifashishije ubudodo n’ipamba bikomeye.

Igitekerezo cyo gutangira gukora iyo nsimburangingo ngo yakigize nyuma yo kubona umwe mu baturanyi be babazwe ibere agasigarana rimwe bimutera ipfunwe.

Uyu muturanyi ngo yari afite insimburangingo ikoze muri pulasitiki yahawe n’ibitaro ariko ngo yajya kuyomekaho ikamubabaza cyane rimwe na rimwe ngo ntanayambare kubera ukuntu yamubabazaga cyane.

Kibukayire ati “Naje gutekerezwaho n’Akarere nk’umwe mu bantu bamaze imyaka myinshi mu budozi bw’imyenda kanyohereza mu mahugurwa n’abandi batanu yo gukora izi nsimburangingo z’amabere mu bikoresho bidahenze, twigishwaga n’abanyamerika.”

“Kuko nari nzi umuntu ufite icyo kibazo byatumye mbyiga nshyizeho umwete cyane ndarikora ndarimuzanira arishima cyane atangira no kumpuza n’abandi babaga barabagiwe i Butaro.”

Kibukayire avuga ko kuva mu mpera za 2016 ubwo yarangizaga amahugurwa yo gukora izi nsimburangingo amaze kuzikorera abantu batanu bose ngo nta numwe yishyuje amafaranga ngo kuko intego ye si ukugurisha.

Avuga ko kugira ngo akorere umuntu insimburangingo y’ibere bisaba kubanza kumenya uko ibere asanganwe ringana ngo abimenya yifashishije isutiye uwo muntu yambara.

Ati “Kugira ngo nyikorere umuntu, icya mbere ni uko aba nta bere afite aba yararwaye kanseri y’ibere bakarikuraho agasigarana rimwe. Hari amasutiye abagore n’abakobwa bambara ampereza imibare ya sutiye yambara nkanareba rya rindi asigaranye uko ringana ubundi nkakoresha ibipimo byanjye nkadoda iringana na rya rindi, kubera ipamba iba irimo imbere isa n’iy’ikomeye usanga rimeze nk’amabere asanzwe.”

Kibukayire avuga ko atagambiriye gucuruza cyane izi nsimburangingo ngo ahubwo azikora agamije gufasha abagore n’abakobwa bahura n’iki kibazo cyo kurwara kanseri y’ibere cyangwa indi ndwara ituma babakuraho ibere bagasigara bafite ipfunwe ryo gusigarana ibere rimwe.

Uretse kuba akora izi nsimburangingo, Kibukayire atunzwe n’umwuga w’ubudozi akoresha intoki ze, akaba afuma imipira y’imbeho, amakanzu akoze mu budodo, indabyo, imisego n’ibindi byinshi akaba abikora nk’umwuga umutunze ndetse anamazemo imyaka isaga 30.

Asaba Abanyarwanda bafite iki kibazo kumugana akabafasha kubakorera insimburangingo zatuma babaho badafite ipfunwe mu bandi.

Kuri ubu afite abanyeshuri batanu yamaze kwigisha gukora izi nsimburangingo kugira ngo bajye bafasha n’abandi bantu bazikeneye hirya no hino mu gihugu.

Kibukayire avuga ko mu gukora izi nsimburangingo atagamije ubucuruzi ahubwo agamije gufasha abahuye n'ikibazo cya kanseri y'ibere bigatuma baricaho
Agukorera ibere ringana n'iryo usigaranye ku buryo iyo riri mu isutiye utabimenya
Atunzwe n'ubudozi akoresha intoki ze akaba amaze imyaka 30 ari ko kazi akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .