Kibeho: Abacuruzi n’abagenzi mu byishimo byo kubakirwa isoko na gare byatwaye miliyoni 840 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Murenge wa Kibeho n’abagenzi bava n’aberekeza mu Karere ka Nyaruguru bari mu byihimo batewe no kubakirwa isoko rya kijyambere na gare igezweho byatwaye asaga miliyoni 840 Frw.

Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ ugamije guteza imbere Nyaruguru mu bijyanye n’ibikorwaremezo.

Mu bihe bishize mu Karere ka Nyaruguru nta soko rya kijyambere bagiraga ku buryo abacuruzi bakoreraga ahantu hadasobanutse; abagenzi bagategera imodoka mu muhanda ku buryo bishobora guteza impanuka.

Kuri ubu abacuruzi n’abagenzi bavuga ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwaremezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.

Ndatinya François ukora umwuga wo kudoda imyenda avuga ko yari amaze imyaka itatu akorera ahantu hadasobanutse ariko guhabwa isoko rya kijyambere yabyishimiye.

Ati “Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.”

Mugirase Clémence ucururiza mu Isoko rya Kijyambere rya Kibeho avuga ko kurihabwa byatumye atangira umushinga mushya.

Ati “Iri soko ryamfunguye mu mutwe; nkimara kubona baritwubakiye, nahise ntekereza icyo nakora ntangira umushinga wo kujya nambika abageni ni bwo nahise nza gufata icyumba cyo kubikoreramo.”

Muri iryo soko rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi butandukanye nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye; rifite ibyumba 33.

Abacuruzi bahawe imyanya yo gukoreramo guhera ku wa 10 Nzeri 2019 bahita batangira ibikorwa.

-  Abagenzi barinzwe impanuka

Bamwe mu bagenzi bava n’abajya mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko gare igezweho bubakiwe ituma batega imodoka n’ibindi binyabiziga nta muvundo bitandukanye na mbere bategera ku muhanda kuko byashoboraga kubateza impanuka.

Iyo gare ihereye munsi y’isoko rya kijyambere bubakiwe rikorerwamo ubucuruzi butandukanye.

Mugisha Jean de Dieu yavuze ko “Ubu tubasha gutega imodoka neza nta muvundo kuko buri minota 30 haba hari imodoka itwara abantu. Na moto zifite aho ziparika ku buryo nta mugenzi ushobora kugira ikibazo cyangwa ngo abe yayoberwa aho ategera imodoka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko ibikorwaremezo byubakiwe abaturage bigamije kubateza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo.

Ati “Impinduka zo zigomba kuboneka ariko ntabwo ziza umunsi umwe; ni gare izakomeza gukoreshwa n’isoko bazakomeza kurikoresha, (…) icyo dusaba abaturage bacu ni ukwita ku bikorwaremezo begerejwe bakabifata neza bakabibyaza umusaruro.”

Iryo soko rya kijyambere na gare igezweho byubatswe muri metero nke mu Mujyi wa Kibeho hafi y’ahari Ingoro ya Bikira Mariya ku butaka butagatifu ahabereye amabonekerwa.

Mu Karere ka Nyaruguru kandi ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66 birarimbanyije. Uzuzura utwaye miliyari 70 Frw.

Mu Mujyi wa Kibeho kandi biteganyijwe ko mu bihe biri imbere hazubakwa Bazirika ya Bikira Mariya izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.

Isoko rya Kijyambere rya Kibeho rifite ibyumba bigera kuri 33
Isoko rya kijyambere rya Kibeho riri mu byatumye isura y'agace ryubatse ihinduka
Mu gice cyo hasi ahagenewe ibiribwa hagaragara isuku
Mu isoko rya Kibeho hakorerwamo ubucuruzi bw'ibintu bitandukanye
Ibicuruzwa bya Mugirase Clémence ukorera mu Isoko rya Kijyambere rya Kibeho
Muri iryo soko haboneka ibiribwa bitandukanye kandi bifite isuku
Ni gare igezweho igaragaramo ibinyabiziga bitandukanye bitwara abagenzi
Muri iryo soko hagaragara ibiribwa bitandukanye
Abacururiza ibiribwa bitandukanye mu isoko rya kijyambere rya Kibeho bavuga ko bishimiye gucururiza ahantu heza
Abacuruzi bahawe imyanya yo gukoreramo kuhera ku wa 10 Nzeri 2019 bahita batangira ibikorwa
Abakora ibikorwa bitandukanye bamaze guhabwa ibyumba byo gukoreramo
Abakora ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere ka Nyaruguru bahawe ahantu heza ho gucururiza
Bishimiye ko basigaye bacururiza ahantu hatekanye kandi hafite isuku
Buri minota 30 hahaguruka imodoka itwaye abagenzi
Gare igezweho ya Kibeho yahinduye isura y'Akarere ka Nyaruguru
Hari ahagenewe abagenzi igihe bategereje imodoka kugira ngo batanyagirwa cyangwa bakica n'izuba
Ibyumba byose bigize isoko rya kijyambere rya Kibeho byatangiye gukorerwamo
Imiterere ya Gare ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru
Inzu zigize isoko rya na Gare bya Kibeho zubatse mu buryo bugezweho kandi zifite isuku
Inzu zikatirwamo amatike y'abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Kibeho
Abagenzi bajya n'abava mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iyi gare bayihawe bayikeneye
Abagenzi bishimira ko bagenewe ahantu heza ho gutegerereza imodoka
Abagenzi ntibakijya gutegera imodoka mu muhanda kuko bubakiwe gare igezweho
Aho abagenzi bicara bategereje imodoka zibajyana aho bifuza kugera
Amasosiyete atwara abagenzi yatangiye gukorera muri gare igezweho i Kibeho
Iyi gare iherereye munsi y'Isoko rya Kijyambere rikorerwamo ubucuruzi butandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .