Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, akubiyemo ibyerekeye amahugurwa azajya ahabwa abanyamuryango ba FAEO kugira ngo barusheho kuzamura imyumvire n’ubumenyi ku kwirinda amakimbirane ndetse n’uburyo bakemura ibibazo biba mu mishinga bashyira mu bikorwa bidasabye kwitabaza inkiko.
Umuyobozi wa FAEO, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yavuze ko bari bakeneye ubufatanye na KIAC kugira ngo ibafashe kumenya neza uburyo ibibazo biba mu mishinga ikorwa n’abenjeniyeri, baba abo mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika byakwirindwa cyangwa bigakemuka bitagiye mu nkiko.
Yagize ati “Hari ibibazo abenjeniyeri usanga bahura na byo mu ikorwa ry’imishinga, iyo habayemo amakimbirane usanga akemurwa n’abanyamahanga kuko bumva ko Abanyafurika nta bantu bafite b’inzobere muri ibyo bintu. Ibyo byose rero ni byo byatumye dufatanya na KIAC kugira ngo tugabanye ayo makimbirane cyangwa se natwe dushobozwe mu buryo bwisumbuyeho, ku buryo abenjeniyeri b’Abanyafurika, twakwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa kwitabaza abanyamahanga cyangwa se ngo tujye mu nkiko.”
Yakomeje avuga ko bifuza ko abenjeniyeri b’Abanyafurika ari bo biganza mu gukemura ayo makimbirane kurusha abanyamahanga.
Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor, yavuze ko hari imishinga minini yo mu rwego rw’abenjeniyeri igenda idindira, kubera amakimbirane aturutse ku bintu bito nyamara bishobora kwirindwa cyangwa se bigakemurwa hatitabajwe inkiko.
Ati “Hari igihe akantu gato kajyanye n’itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo mu gice cy’abenjeniyeri, gashobora kuza kakadindiza umushinga wose uko wakabaye, urimo za miliyari nyinshi. Iyo hari uburyo bwo gukumira amakimbirane no kumenya kuyakemura mu buryo bwihuse bituma wa mushinga utandindira.”
Mugabe yahamije ko aya masezerano bagiranye na FAEO, azazamura ubumenyi bw’abenjeniyeri bwo kwirinda no gukemura amakimbirane hadasabwe kwitabaza inkiko.
Bizanafasha mu kugabanya indindira ry’imishinga riterwa no kutamenya uburyo bwiza bwo kwirinda cyangwa gukemura amakimbirane hatisunzwe iimpunguke zikomoka kure y’umugabane wa Afurika.
KIAC ni ikigo cyashinzwe mu 2012 ku gitekerezo cy’abikorera bo mu Rwanda, igitekerezo cyashyigikiwe na Leta hagamijwe gufasha abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bibyara inyungu ndetse n’abashoramari, mu gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse bitarinze kwitabaza inkiko.
Uretse kuba ifasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu buryo bunoze kandi bwihuse, KIAC inahugura abantu mu gukemura amakimbirane mu by’ubucuruzi, baba abakora mu by’amategeko ndetse n’abakora mu yindi myuga itandukanye igira aho ihurira n’iterambere ry’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!