Aba Bofisiye bagomba kujya ku cyicaro cy’uru rwego giherereye mu mujyi wa Goma.
Abofisiye b’u Rwanda bagombaga kujya i Goma muri RDC mu gitondo cyo ku wa 9 Ukuboza 2024 kugira ngo batangire imirimo yabo, ariko umuyobozi w’uru rwego abasaba kuba baretse.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ashimangira ko aba basirikare b’u Rwanda basabwe kuba baretse kujya muri RDC kubera impungenge ku mutekano wabo, bigendanye n’umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko u Rwanda rwamaze kwandikirwa rwizezwa umutekano w’aba basirikare ku buryo mu minsi ya vuba bazoherezwa i Goma.
Uru rwego ruvuguruye rwatangijwe ku mugaragaro n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Angola, u Rwanda na RDC tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Rugizwe n’abofisiye 18 bo muri Angola, batatu b’Abanyarwanda na batatu b’Abanye-Congo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!