00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler College yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 140

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 November 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Ku nshuro ya cyenda, Kepler College yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 146 basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Uyu muhango wabaye ku wa 1 Ugushyingo 2024, wahuriranye n’imyaka 20 iki kigo kimaze gishinzwe mu Rwanda n’imyaka 10 kimaze mu bufatanye na Kaminuza ya Southern New Hampshire University, SNHU, ndetse abasoje bakaba bakiriwe mu barenga ibihumbi 250 bamaze gusoza muri iyi kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu banyeshuri basoje, 106 bigiye mu Ishami rya Kepler riri i Kigali mu gihe 38 bigiye mu ishami riri mu Nkambi ya Kiziba. 54,9% ni abakobwa mu gihe 45,1% ari abahungu, muri abo bose, abanyeshuri 36,1% bakaba ari impunzi.

Abanyeshuri 54% bamaze kubona akazi mu bigo bitandukanye mu gihe 23% bari mu imenyerezamwuga na ho abandi 23% ntibarabona akazi.

Abanyeshuri barenga 70,1% bize ibijyanye na "Management of Logistics and Operations", 24,3% mu Itumanaho n’Ubucuruzi mu gihe 5.6% bize ibijyanye n’Ubuvuzi.

Umwe mu basoje amasomo witwa Stephano Niyonsenga, yavuze ko nk’umwana wavutse ari impunzi, inzozi bari bafite zari izo gutunga mudasobwa gusa, ariko uyu munsi byararenze.

Ati “Ubu turi muri 7% b’impunzi bagize amahirwe yo kwiga kaminuza. Murumva ko tuzahora duharanira ko uwo mubare wiyongera twunze ubumwe tukareka ibidutandukanya. Turashima abarezi bose, ababyeyi bo tubabwire ko ubu icyari ndinda mubyeyi, cyabaye ndinda mwana. Icyo gihango tuzagisigasira.”

Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yashimiye abo banyeshuri, abarezi, ababyeyi babo n’abandi bafashije iyi kaminuza kwesa uyu muhigo.

Yabwiye abanyeshuri ko ntako bisa kuba batangiye ikindi gice cy’ubuzima bafite ubumenyi bwose busabwa kugira ngo bagere ku cyo bifuza mu myuga bazerekezamo.

Ati “Twizeye ko inzira zose muzacamo, muzakorana ubwitonzi, umurava n’ubunyamwuga kugira ngo mugere ku ntsinzi irambye, kuko nta ntsinzi umuntu yageraho atiyushye akuya. Ntabwo tubasezeyeho, ahubwo mwinjiye mu cyiciro cy’abize muri Kepler kizabafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari no guhangana n’imbogamizi kandi natwe tuzababa hafi.”

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yabwiye abo banyeshuri ko Isi ikeneye abashobora gukemura ibibazo ifite, bashoboye, biyizeye, ndetse bakora kinyamwuga.

Ati “Kuko musoje, twiteze ko muje ku isoko ry’umurimo mwiteguye ndetse murajwe ishinga no kunoza ibyo mukora. Ibigo nka Kepler byakomeje kugaragaza ubudasa mu kurema impano, ni yo mpamvu twizeye ko muje mufite icyo bisaba cyose ngo sosiyete ibeho neza. Iki gihugu kirabakeneye cyane mwese nk’abayobozi b’ejo hazaza.”

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n’abahanga bo mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho yo gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.

Yakira abanyeshuri batsinze ibizamini bahabwa nyuma yo kubona impamyabumenyi zisoza amashuri yisumbuye, baba abo mu Rwanda n’abo mu Karere. Ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Kambi ya Kiziba ibamo impunzi z’Abanye-Congo. Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.

Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y’ingenzi atangwa muri gahunda y’ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw’ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n’ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Nyuma y’iyo porogaramum, aba banyeshuri ni bwo binjira muri gahunda y’amasomo ya SNHU izwi nka College for America, bagahitamo amasomo biga ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abanyeshuri 146 basoje amasomo muri Kepler College
Mu basoje muri Kepler College, abanyeshuri 54% bamaze kubona akazi mu bigo bitandukanye
Mu banyeshuri basoje amasomo muri Kepler College, 36,1% ni impunzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yeretse abasoje amasomo muri Kepler College ko igihugu gikeneye abafite ubushobozi mu gukemura ibibazo sosiyete ifite
Rosine Tuyisenge mu basoje amasomo yabo muri Kepler College
Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda yifurije ishya n'ihirwe abanyeshuri basoje muri iyo kaminuza
Abavandimwe, ababyeyi n'inshuti z'abasoje amasomo muri Kepler College bari baje kubashyigikira
Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda ari kumwe na Dr Charles Murigande uri mu buyobozi bw'icyo kigo

Amafoto: Harerimana Ramadhan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .