00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KBS yungutse izindi bisi z’amashyanyarazi nshya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 May 2024 saa 12:59
Yasuwe :

Kigali Bus Service, KBS yinjiye mu mikoranire n’Ikigo cy’Abashinwa gifasha ibigo biri mu bijyanye n’ubwikorezi, kubona imodoka z’amashanyarazi ku buryo bworoshye cya IZI, bituma yunguka bisi eshanu zikoresha amashanyarazi 100%.

Ibi byatumye kuri ubu KBS ibarura bisi z’amashanyarazi zigera muri zirindwi ziri gukora mu bice bitandukanye bya Kigali hanageragezwa imikorere yazo.

Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe, yabwiye IGIHE ko impamvu bari kuyoboka iri soko biri mu buryo bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ziterwa n’imyuka yoherezwa mu kirere.

Ati “Nk’uko mubibona igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigenda kizamuka umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu turi gushakisha ngo turebe nk’abacuruzi ko natwe twagira icyo dusagura mu byo dukora cyane ko ubukungu buhari butemera ko wagenda uzamura ibiciro by’ingendo uko ibya lisansi bigenda bizamuka.”

Ngarambe yavuze ko uko Isi igenda itera imbere ari nako izi modoka zikoresha amashanyarazi zigenda ziba nyinshi, akagaragaza ko na bo bagomba kugendera muri uwo mujyo.

Imodoka KBS yari isanganwe zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 71, zikagenda kugeza ku bilometero 300 zitarashiramo umuriro, mu gihe izi za IZI zo zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo.

Ngarambe yavuze ko izi modoka ziri kuza ku isoko ry’u Rwanda, ufite hagati y’ibihumbi 150$ na 200$ yazibona bijyanye n’aho yaguriye, ibiciro byagabanyutse bijyanye n’ubworoherezwe bw’ibihugu bizishaka cyane.

IZI yerekana ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hakirimo imbogamizi z’ibikoresho, ibikorwaremezo byazo n’ibindi, icyakora iki kigo kikagaragaza ko cyiyemeje gufatanya mu kubikemura.

Iki kigo cyerekana ko bimwe mu bisubizo cyazanye ku isoko ry’u Rwanda birimo kuzana imodoka z’ingano zitandukanye z’amashanyarazi n’uburyo bwo kwishyura bunoze, aho umukiliya yishyura bijyanye n’intera yagenze, aho kwishyura ay’inzira yose.

Ni inyungu byitezwe ko zizanagera ku bari muri iyi mirimo y’ubwikorezi kuko, babona inyungu ingana na 40% ugereranyije n’iyo bungukaga ku modoka zisanzwe, ibifasha guteza imbere ubwikorezi mu mijyi ikomeje kuzamura imibare y’abayigenderera umunsi ku wundi.

Kugeza uyu munsi IZI yakiriye ubusabe bw’abashaka izi modoka zigera kuri 200, iki kigo kikavuga ko ari imodoka zizaba zragejejwe mu Rwanda bitarenze mu 2024

Umuyobozi Mukuru wa IZI, Alex Wilson yavuze ko barajwe ishinga no kuba umufatanyabikorwa wa nyawe wa leta muri gahunda yihaye y’uko mu 2030 byibuze imodoka zikoresha amashanyarazi zizaba zingana na 20% by’iziri mu gihugu zose.

Ati “Umujyi wa Kigali muri iyi minsi uri guhura n’ibibazo bisa neza n’iby’indi mijyi ya Afurika iri gutera imbere umunsi ku wundi. Icyakora politiki zishingiye ku guteza imbere no koroshya ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi leta yashyizeho, byatumye IZI itangira gukorera hano mu Rwanda.”

IZI kandi ifite ikoranabuhanga ryayo rifasha kugenzura imodoka ziri mu muhanda, aho kugeza ubu nko mu Bushinwa ryifashishwa mu modoka 9000 zagenewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Iri koranabuhanga rigenzura uko batiri imeze, rikerekana ibikenewe kwitabwaho niba yagize ikibazo n’ibindi.

Bikorerwa muri laboratwari iki kigo gifite mu Bushinwa. Kuri iyi nshuro bene iyo laboratwari yazanywe mu Rwanda na IZI, aho yo na rya koranabuhanga bizajya bifasha izi modoka gukora bigazweho.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ubushake buri hejuru mu korohereza ibigo bishaka gushora imari mu bijyanye n’imodoka z’amashanyarazi cyane ko Ikigo Rho Motion giherutse ku rushyira mu bihugu 10 bimaze kugeramo bene izo modoka.

Rho Motion ivuga ko mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by’amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z’amapine atatu n’inini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Hafi imodoka 900 zikoresha amashanyarazi, mu gihe moto n’imodoka z’amapine atatu zirenga 1182, nazo zikoresha amashanyarazi.

KBS igaragaza ko nta gihindutse mu myaka itatu iri imbere izaba imaze kugira imodoka z’amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe yavuze ko mu myaka nk'itatu iri imbere KBS izaba ifite imodoka zikoresha amashanyarazi ziruta izisanzwe
Bisi nshya KBS yungutse zirimo na za ecran zifasha abagenzi kugenda bidagadura
Izo modoka zikoresha amashanyarazi 100% zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo
Izi modoka nshya zikoresha amashantarazi 100% KBS yungutse zashyizwemo n'ibyuma byafasha mu kuzima inkongi yaba yafashe imodoka
IZI na KBS byinjiye mu bufatanye bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije
Imbere aho abagenzi bicara ni uku hameze
Bitandukanye n'imodoka zisanzwe utwara iyi bisi y'amashanyarazi aba ari mu gisa n'icyumba gifungwa ntaho ahuriye n'abagenzi
Aha ni ho hagenzurirwa ibiri kuba ku modoka yose hifashishijwe za camera ziri mu mpande zose z'imodoka, bikorerwa muri kiriya cyumba utwaye imodoka aba arimo.
Aha izi modoka z'amashanyarazi zari zigeze mu mihanda ya Nyarutarama
Ni imodoka zigezweho, zifite ikoranabuhanga ryose risabwa, ndetse iyo igenda mu muhanda iba idasakuza
Utwaye imodoka aba agenzura buri kimwe cyose kiri kubera imbere cyangwa inyuma y'imodoka
Izi modoka kandi zashyizwemo imashini za Tap&Go zifasha abagenzi kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga
Ako ni akanyundo kifashishwa mu kumena ibirahuri mu gihe imodoka yaba yagize ikibazo imiryango ikifunga
Iyi modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 n'uyitwaye arimo
Izo ni za camera zishyirwa ahantu hatandukanye ku modoka kugira ngo umutekano wayo wizerwe 100%
Abagenda bahagaze bashyiriweho aho gufata nk'uko bisanzwe ku zindi modoka zitwara abagenzi

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .