KBS yashimiye abakiliya bayo ibizeza impinduka mu mitangire ya serivisi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Mutarama 2019 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo gitwara abagenzi, Kigali Bus Services (KBS Ltd), bwiijeje ko muri uyu mwaka wa 2019, bugiye kugaragaza impinduka mu mitangire ya serivisi zirimo; kunoza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi no gukomeza kugenzura ko abakozi bacyo bubahiriza amabwiriza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abayobozi n’abakozi b’iki kigo bahuriye mu isangira ryo kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho mu mwaka ushize wa 2018, no gushyiraho ingamba z’umwaka wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa KBS, Boniface Mutua, yashimiye abakozi n’abakiliya b’iki kigo bakomeje kubana na cyo ari na byo bari kwishimira uyu munsi.

Mutua yavuze ko batakwibagirwa ko hari n’imbogamizi ariko kandi mu gihe cya vuba bazaba bazanye imodoka nini zifite uburyo bugezweho bwo kwicara by’umwihariko ku bafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’ababyeyi batwite.

Ntabwo atangaza igihe izi modoka zizaba zageze mu Rwanda.

Ati “Turi kubitegura […] Ntabwo navuga ngo ni ryari ariko mu mezi make izo modoka zizaba zageze mu Rwanda. Ahazaza ha KBS ni heza kandi dushaka gutanga umusanzu wacu mu kubaka uyu Mujyi wacu mwiza n’igihugu muri rusange.”

Avuga kandi ko mu bikorwa by’ingenzi bafite muri uyu mwaka uretse gukorera amafaranga, bazagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere igihugu birimo umuganda, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe gutwara abagenzi muri KBS Ltd, Gatwaza Aimable, yavuze ko mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’ababagana bakajije ingamba mu guhangana n’abashoferi bagaragaraho imyitwarire idahwitse.

Ubusanzwe imodoka nini za KBS zitwara abagenzi 71 mu gihe intoya zitwara abagenzi 40.

Gatwaza yakomeje avuga ko abashoferi bagera kuri 23 birukanwe mu mwaka wa 2018, bazize amakosa arimo no gutwara abagenzi barenze umubare wagenwe.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri KBS Ltd, Uwamahoro Nadine yabwiye IGIHE ko bagerageza gufata neza abakozi ari nayo mpamvu baba bifuza ko nabo batanga umusaruro wifuzwa.

Uwamahoro yavuze kandi ko bongereye umubare w’abakozi, bagahabwa amahugurwa hagamijwe kunoza serivisi.

Iki kigo gikoresha abakozi bagera ku 176, barimo abayobozi, abashoferi n’abakanishi. Bafite umuhigo ko muri uyu mwaka bazaba bakoresha abagera kuri 200.

Ubuyobozi bwa KBS Ltd butangaza hari imodoka zigera ku 116, muri zo izigera kuri 86 nizo zishobora kuba ziri mu kazi buri munsi mu gihe izindi ziba zagiye mu igaraje gukorerwa isuzuma. Zitwara abagenzi babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi.

Imodoka za KBS zikoresha imihanda irimo Kanombe-Nyabugogo, Kanombe- Mu Mujyi, Remera-Nyabugogo, Remera-Masaka, Remera-Busanza n’ahandi.

Abakozi ba KBS baba bishimiye umuyobozi wabo basabana
Byari ibyishimo gusa
Abakozi ba KBS bacinya akadiho bishimira ibyo bagezeho umwaka ushize
Abakozi ba KBS bari mu isangira kuri uyu wa gatanu
Bafataga icyo kunywa banaganira
Bari banezerewe
Byari ibyishimo mu birori byakorewe abakozi ba KBS bishimira uko umwaka wa 2018 wagenze banafata ingamba za 2019
Hari amafunguro y'ubwoko butandukanye
Ibirahuri byo kunywesha ni uko byari biteguye
Icyo kunywa wahabwaga icyo ushaka
Ni uku amafunguro yari ateguye
Ntaganda Boniface, umushoferi wa KBS yavuze ko uyu mwaka biyemeje gutanga serivisi inoze
Umukozi ushinzwe abakozi muri KBS, Uwamahoro n'ushinzwe ingendo, Gatwaza
Umuyobozi Mukuru wa KBS, Boniface Mutua aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri KBS Ltd, Uwamahoro Nadine yatangaje ko muri uyu mwaka bateganya kongera abakozi kugira ngo barusheho kunoza serivisi
Umuyobozi ushinzwe gutwara abagenzi muri KBS Ltd, Gatwaza Aimable yavuze ko uyu mwaka bawufitemo ingamba zo kunoza serivisi baha abagenzi
Umuyobozi wa KBS aha yagendaga asuhuza abakozi b'iki kigo bishimira uko umwaka wa 2018 wagenze neza
Ifoto y'urwibutso y'abakozi ba KBS Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza