Uyu munyeshuri yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa Nyamirama TSS, Kayitare Pierre Celestin, yabwiye IGIHE ko uyu mwana ejo yari yakoze ibizamini n’abandi nta kibazo na kimwe yari afite ku buryo nabo batunguwe n’urupfu rwe.
Yagize ati “Umwana ejo yakoze ikizamini cya mu gitondo n’icya nimugoroba aragikora, asubiranamo amasomo n’abandi, ajya kurya, ajya kuryama n’abandi. Byageze mu rukerera ahagana saa Cyenda kuko ari nabwo bampamagaye, umwana abwira mugenzi we ko yumva ari guhumeka nabi, mpita mbwira umushoferi araza we n’ushinzwe imibereho y’abanyeshuri b’abahungu, n’umunyeshuri umwe bamujyana kwa muganga.’’
Yakomeje agira ati “Bageze kwa muganga bamupimye basanga yapfuye, gusa kuva mu kigo niwe wijyanye mu modoka nta muntu wamutwaye.’’
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’aho umwana bamupimye bagasanga yitabye Imana, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo umubiri we ukorerwe isuzuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!