Kayonza: Urugomero rwajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside rwatangiye gukamywa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Kanama 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Urugomero ruherereye hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama rwajugunywagamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri gukamywa kugira ngo ikurwemo hanyuma ishyingurwe mu cyubahiro.

Uru rugomero rufite igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira. Mu makuru yatanzwe n’abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y’abatutsi basaga 3000 ariko kugeza ubu hamaze gukurwamo imibiri 53.

Mukarusagara Mariya uvuka i Nkamba mu Murenge wa Ruramira avuga ko abantu umunani bo mu muryango we bishwe bakajugunywa muri uru rugomero.

Ati “Njye napfushije abantu umunani barimo ababyeyi banjye, barumuna banjye na basaza banjye, gukamya ruriya rugomero byaduteye kwishima kuko tuzabonamo abacu natwe tubashyingure mu cyubahiro.”

“Iyo tugiye ku rwibutso tuzi ko abacu bakiri mu rugomero twumva tubabaye cyane tutameze neza mu mitima ariko ubwo batangiye kubashakisha bizatuma tugarura icyizere.”

Ibitekerezo bya Mukarusagara ntibitandukanye n’ibya Mukaruziga Regine waburiyemo umugabo n’umwana we uvuga ko ari ibyishimo kuba abo mu muryango we nabo bagiye gushakishwa bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Nabyakiriye neza kuko nzabonamo imibiri y’abantu banjye barimo umugabo wanjye, mabukwe n’abuzukuru be, baramu banjye n’umwana wanjye w’umuhungu, aba bose barabishe babatamo hariya kuva 1994 kugeza ubu nta n’umwe ndabona ngo mushyingure mu cyubahiro.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kirasubiza “ibyifuzo by’abanyamuryango bacu babyifuje kuva kera”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva batangira gukamya amazi nta mibiri barabona, aho yanaboneyeho gusaba abacitse ku icumu kuzihutira kugera kuri uru rugomero mu gihe hazaba hatangiye kuboneka imibiri kugira ngo bashakishemo iy’abavandimwe babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Gatanazi Longin, we yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gukamya amazi kiri kugera ku musozo.

Ati “Twatangiye gukamya amazi tariki 30 Nyakanga urebye amenshi yashizemo asigayemo turateganya kuyakuramo dukoresheje moteri n’imipira, ibyo bikoresho byose byageze ku murenge ejo cyangwa ejo bundi tuzatangira kuyakuramo.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba abaturage ni uko nidusoza gukamya amazi badufasha tukahakora umuganda tugakuramo imibiri yahajugunywe, turasaba kandi abacitse ku icumu muri kariya gace kuba hafi bakadufasha kumenya ahagiye hajugunywa imibiri.”

Mu minsi ishize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yagejejweho iki kibazo, basaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayoza mu mezi atandatu bakaba bakamije ayo mazi hagakurwamo iyi mibiri.

Uru rugomero rwacukuwe mu 1984 n'Abashinwa kugira ngo rujye rwifashishwa mu kuhira ibihingwa
Gatera André ukurikirana imirimo yo gukamya uru rugomero
Mukaruziga Regine wiciwe umugabo n'umwana bakajugunywa mu rugomero avuga ko yishimye kuba bagiye gushakisha imibiri y'abantu babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza