00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Urubyiruko rwatangiye gukora imipira yo gukina rusaba amakipe kurugana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 September 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Urubyiruko 20 rwo mu Karere ka Kayonza rwibumbiye muri koperative ACOLEPO, rwatangiye gukora imipira yo gukina ’ballon’ ikozwe mu ruhu mu rwego rwo gufasha amakipe yajyaga kuyigura hanze ihenze rimwe na rimwe bakanagura iyitujuje ubuziranenge.

Ni imipira batangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yariswe Lepo Fashion Made in Rwanda ikaba ari imipira myiza ishobora kwifashishwa n’amakipe ayo ariyo yose.

Uru rubyiruko rukorera mu Gakiriro ka Kayonza gaherereye mu Kagari ka Gikaya, ruvuga ko bakora ibintu bitandukanye birimo inkweto zifunze, izifunguye, imikandara n’ibindi bikoresho bitandukanye bikozwe mu ruhu.

Harelimana Erneste uri mu bashinze iyi koperative, avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi mipira cyazanwe na bamwe mu banyamuryango, aho ngo babanje kwigisha abandi uburyo bajya bakoramo imipira myiza kandi myinshi.

Ati “ Iyi mipira kuyikora ntabwo biba byoroshye bisaba ibikoresho biri hejuru, bisaba imashini zikata uruhu mu buryo buto cyane nkuko muba mubona imipira ikozwemo, iyo mashini niyo ya mbere, iyo twamaze gukata uruhu, dushaka indodo, shambarayeri ubundi tugatangira kuyiteranya neza.”

Harelimana yavuze ko imwe mu mpamvu batangiye gukora iyi mipira ari ukugira ngo bagabanye amafaranga yatangwaga n’amakipe menshi ajya kuyigura hanze kuko ngo amenshi mu makipe yahendwaga cyane kandi akagurishwa imipira idakomeye.

Yavuze ko kuri ubu ibigo by’amashuri bitandukanze ndetse n’amakipe yo hirya no hino mu mirenge ariyo amaze kubegera bakabagurira imipira kandi ngo ku giciro cyiza.

Ati “ Iyo ugereranyije imipira dukora n’iyo abandi bantu bagura hanze usanga harimo ikinyuranyo mu bwiza ndetse no kuba iyacu idahenze cyane, amakipe naze arebe ayigure agereranye n’iyo bafite, barasanga harimo ikinyuranyo kinini cyane.”

Harelimana yasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru ndetse n’amashuri atandukanye kubagana bakabaha imipira myiza kandi ikomeye aho gukomeza guhendwa n’iyo bakura hanze akenshi iba idakomeye. Uru rubyiruko kuri ubu umupira umwe bawugurisha ibihumbi 35 Frw.

Kuri ubu uru rubyiruko ruri gushaka guhugura urundi rubyiruko rwinshi ku buryo ngo intego yabo ari uko nta kipe izongera kujya kugura imipira hanze kuko imbere mu gihugu bahabona imipira myiza kandi itabahenze nk’iyo bakura hanze.

Ni imipira batangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yariswe Lepo Fashion Made in Rwanda
Uru rubyiruko rukora imipira myiza ikomeye ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .