00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Urubyiruko rugera kuri 800 rwayobotse ubuhinzi nk’inzira yo kurwanya ubukene

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 April 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Urubyiruko rugera kuri 800 rwo mu Karere ka Kayonza, rubinyujije mu kigo gikora ubuhinzi cya ‘ProDev Kayonza’, rufite imirimo ituma rwikura mu bukene kuko rukuramo amafaranga atuma rwikemurira ibibazo n’iby’imiryango yarwo.

Umwe muri urwo rubyiruko rukorera ubuhinzi muri ProDev Kayonza, waganiriye na RBA, yavuze ko ubu buhinzi bwamugejeje ku iterambere rigaragara dore ko n’ubuzima bwe bwahindutse.

Ati “Kuva nabona akazi hano byampinduriye byinshi mu buzima, naguze ikibanza nkikuye muri aka kazi, naguze igare ngendaho kugira ngo mbashe kugera mu kazi, mbasha no kugura amatungo kugira ngo ejo hazaza ndebe ko ubuzima bwakomeza guhinduka.”

Urubyiruko rugera kuri 800 ni rwo rumaze guhabwa ikaze muri ‘ProDev Kayonza’, aho rukora mu buryo bwa nyakabyizi. Rukora imirimo irimo gusarura indabo, urusenda, ibigori, imbuto n’ibindi bihingwa byoherezwa hanze y’igihugu.

Umuyobozi wa ProDev Kayonza, Nshimiyimana Fidèle, yavuze ko gukoresha urubyiruko byongera umusaruro, kandi na rwo rukuramo ubumenyi.

Ati “Baza bafite ubumenyi bavanye ku ishuri, ariko iyo bageze hano babona ibikoresho bakoresha. Dufata umwanya uhagije wo kubahugura ariko nyuma y’amezi atatu uba usanga ari umukozi ushoboye.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye ko umubare w’abahabwa akazi muri iki kigo wakwiyongera.

Ati “Ni ahantu hagari hagaragaza ko urubyiruko rwinshi rufite akazi, kandi runishimiye icyo ruvanamo. Iyo ureba ubona ko rwiteguye no gukomeza gutera imbere.”

“Icyo twasabye ProDev ni uko bakora uko bashoboye bakongera umubare w’urubyiruko rukava kuri 800 rukagera nko ku 1500. Icyo gihe bazamura ibyo bakora, ndetse banazamura imirimo y’urubyiruko.”

Dr. Utumatwishima yashishikarije urubyiruko kwitabira umwuga w’ubuhinzi, kuko urenga kuba uwo guhinga ngo umuntu yihaze mu biribwa, ahubwo ukavamo n’ubucuruzi.

Urubyiruko rukora ubuhinzi muri 'ProDev Kayonza', rugaragaza ko uyu mwuga umaze kuruhindurira ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .