Aya mahirwe bayerekewe mu ihuriro ry’urubyiruko 500 rizamara iminsi itatu riri kubera mu Karere ka Kayonza, ririmo abiga mu mashuri yisumbuye, abari mu nzego z’ubuyobozi, abakorerabushake n’abandi batandukanye.
Muri iri huriro bari kwigishwa ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwikemurira ibibazo bikibabangamiye, uruhare rwabo mu gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bari kwerekwa amahirwe kandi ari mu nzego zitandukanye bakwiriye kubyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uru rubyiruko bifuza kurufasha kumenya amahirwe anyuranye igihugu cyabashyiriyeho n’uko bayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwirinda ubushomeri no kwiteza imbere.
Ati “Hari amahirwe anyuranye igihugu giha urubyiruko cyane cyane nko guhabwa amahirwe yo kujya mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo, gusa na bo bagomba kuba hari ubumenyi bafite. Hari imishinga ifasha urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi, uko bakoresha neza imbuga nkoranyambaga, uko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.’’
Meya Nyemazi yavuze ko muri aka Karere hari imishinga 480 iri mu buhinzi n’ubworozi aho aho hose bakeneye gushyiramo imishinga yabo kugira ngo ifashwe mu kwagurwa no guhabwa inkunga, yavuze ko muri iyi minsi itatu bifuza kububakira ubushobozi ku buryo hari byinshi bahindura mu muryango Nyarwanda.
Nziza Emille yavuze ko kuri ubu amahirwe ya mbere yamenye ari uko igihugu kibitayeho kandi kiteguye kubafasha mu kwiteza imbere.
Ati “Dufite abantu benshi bakuze bakoze ibisa n’ibyo dushaka gukora ariko ugasanga tutabegera, ubu rero nabimenye menya ko nzajya mbigiraho. Andi mahirwe dufite ni ikoranabuhanga, abenshi ntabwo turikoresha ritubyarira inyungu akenshi turikoresha twishimisha ariko hano banyeretse uko naribyaza umusaruro kandi ndizera hari icyo ngiye guhindura.’’
Umutoni Uwase Diane waturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko amahirwe bafite batabyaza umusaruro yamenye ari Ayari mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kuba baravukiye mu gihugu kitarimo amacakubiri nk’ayo ababyeyi babo bakuriyemo.
Ati “Ubu twe turiga nta muntu utuvangura mu ishuri, turiga nta nta masasu cyangwa ubundi bwicanyi twumva, ayo yose ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro ariko twe twabifataga nk’ibintu bisanzwe. Uyu munsi rero tugiye guhinduka dutangire dutekereze byagutse.’’
Umuhoza Divine we yavuze ko amahirwe yamenye ari uko kuba igihugu gifite umutekano akwiriye kubibyaza umusaruro kuruta gutekereza kujya kwiga mu mahanga cyangwa kujya gushakirayo akazi. Yavuze ko kandi agiye kwirinda ibigare bimujyana ahabi.
Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzahugurwa mu minsi itatu aho ruri guhugurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, uretse urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza hari n’urundi rwagiye ruturuka mu tundi turere.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!