00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umwarimu yarohamye muri Muhazi arapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 May 2024 saa 12:48
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 26 wigishaga ku ishuri ry’imyuga rya Kayonza TVET yasohokanye n’inshuti ze bishimira umunsi w’umurimo, birangira agiye koga mu kiyaga cya Muhazi ararohama.

Uyu musore wari umwarimu yarohamye kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari k’Urugarama, mu Murenge wa Gahini ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yarohamye ubwo yajyaga koga mu kiyaga cya Muhazi kugeza muri iki gitondo ishami rya polisi yo mu mazi bakaba bari bagishakisha umurambo we.

Yagize ati “ Yagiye koga bisanzwe muri Muhazi ariko ntituzi icyamuteye kurohama. Twaraye dushakishije umurambo we dufatanyije n’abaturage ntitwawubona, ubu muri iki gitondo bongeye kuwushakisha ngo turebe niba twawubona.”

SP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kogera ahantu hatemewe bakajya bagana ahantu habugenewe hari n’abantu bashobora gufasha mu gihe bagiye mu mazi bakagiriramo ibibazo.

Ikiyaga cya Muhazi nicyo uyu mwarimu yaguyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .