00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umwalimu yafashwe akekwaho gusambana n’umunyeshuli abyita "kumusezera"

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 July 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Umwalimu w’imyaka 26 wigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Kabarondo riherereye mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akekwaho kumarana iminsi umukobwa yigishaga, amusambanya abyita "kumusezera".

Uyu mwalimu yafatiwe mu cyuho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022 mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, inyuma y’ikigo uyu yigishaho.

Kuva tariki ya 14 Nyakanga nibwo uyu mukobwa w’imyaka 18 wigaga aba mu kigo, bagenzi be batangiye kumubura, bigakekwa ko yaba yaragiye gusezera mwalimu we kuko bagenzi be bari babizi ko bakundana.

Bigeze tariki ya 16 Nyakanga, inkuru yatangiye kuba kimomo mu kigo ko uwo mukobwa yaba yagiye gusezera mwalimu.

Umuyobozi w’ikigo amaze kubimenya, uwo mukobwa baramushakishije baramubura, maze atabaza Polisi bajya kureba kwa wa mwalimu basanga umukobwa ariho ari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwalimu bamusanganye n’uwo mukobwa, Polisi ihita imuta muri yombi.

Ati "Ubu bamufashe bahita bamujyana kuri Polisi, kuko umukobwa yujuje imyaka 18 arahanirwa ko yasambanyije umunyeshuli yigishaga, ubwo ni ugukoresha nabi ububasha ufite ukabukoresha mu nyungu zawe."

Kagabo yavuze ko bibabaje kubona umwalimu ukwiriye kwigisha abana indangagaciro, ari we uba uwa mbere mu kuzica.

Ati "Birababaje kuba umurezi ajya gusambanya umwana yigisha, biteye agahinda rwose kuko uyu mwalimu ni we wakadufashije kurera none niwe uri kubangiza. Nasabaga ko rero abashinzwe kurera bakwikubita agashyi, abafite ingeso mbi bakazireka."

Uyu mwalimu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umwarimu yafashwe amaranye iminsi n'umukobwa yigishaga, bigakekwa ko yamusambanyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .