Kayonza: Umwana w’imyaka 14 yarohamye mu cyuzi arapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Kamena 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Umwana witwa Byiringiro Edson wari ufite imyaka 14 y’amavuko yajyanye n’abandi kuvoma babanza koga mu cyuzi cya Kageyo (Barrage), isayo rimufatiramo arapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2020 mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko Byiringiro yapfuye ubwo yari ajyanye n’abandi kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo ariko babanza guca ku cyuzi ngo boge bikarangira ahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Nsoro Alexis Bright, yabwiye IGIHE ko uyu mwana ashobora kuba yafashwe n’isayo akabura umutabara.

Ati “Ejo nka saa Saba nibwo uyu mwana yajyanye n’abandi koga mu cyuzi cya Kageyo cyahanzwe ngo kijye gifasha abahinzi mu kuhira imyaka, abana rero bagiyeyo baridumbaguza we afatwa n’isayo. Abo bari kumwe bari mu myaka icyenda n’icumi bahise bajya guhuruza ababyeyi babo na bo bajya gushaka abarobyi ngo babafashe kumukuramo. Twakoresheje imitego y’amafi tumubona nka nyuma y’amasaha atatu yapfuye.”

Nsoro yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umurambo w’uyu mwana wajyanywe gupimirwa i Kanombe kuko ariko ababyeyi be babishatse ngo kuko hegeranye n’iwabo.

Yakomeje avuga ko nyuma yaho hapfiriyemo umuntu muri iki cyuzi bafite umushinga wo kukizitira kugira ngo hatazagira undi wongera kugwamo.

Ati “Hariya hantu ni habi kandi kuharinda nabyo ubwabyo ntibyoroshye, turasaba ababyeyi kurinda abana cyane cyane muri iki gihe batari ku ishuri, babarinde kujya kogerayo no kuvoma, amazi meza ya robine arahari abe ariyo bakoresha.”

Nyakwigendera Byiringiro Edson yari afite imyaka 14 y’amavuko akaba yari asanzwe aba kwa nyirasenge i Kayonza ariko ababyeyi be batuye mu Murenge wa Kanombe.

Icyuzi cya Kageyo gikoreshwa mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri n'ibindi bihingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .