Kayonza: Umuyobozi w’ishuri ukekwaho kwiba sima 60 yatawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Kanama 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Ryamanyoni giherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba imifuka 60 ya sima zari zigenewe kubakishwa ibyumba by’amashuri.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020.

Amakuru avuga ko tariki ya 16 Kanama 2020 aribwo uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yagiye ku Karere ka Kayonza agasinyira ko ahawe sima 224 zo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ariko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe basanze yaragejejeyo sima 164.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kunyereza sima 60.

Ati “ Yafashwe ahagana mu ma saa Sita z’amanywa, arakekwaho kunyereza sima 60, ntabwo turamenya umunsi yazitwariye ariko twamenye ko yakuye mu bubiko bw’akarere sima 224 twareba izo yagejeje ku ishuri tugasanga yahagejeje imifuka 164. Twamushyikirije Ubugenzacyaha kugira ngo bumukurikirane gusa yabanje gushyirwa mu kato mbere yo gufungwa.”

Gitifu Mutesi yavuze ko umuntu unyereza sima aba atifuriza ineza abana b’Abanyarwanda kuko aba yifuza ko amashuri yakubakwa ntashyirwemo sima ihagije mu gihe leta iba yatanze ihagije.

Ati “Abakora mu bikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri turabasaba kwitwararika kuko biba byaratanzwe hagamijwe kugira ngo inyubako yubakwa ibe ifite ubuziranenge itazagira ingaruka ku mwana. Abanyereza sima baba bashaka ko abana bacu bazigira mu nyubako zidakomeye.”

Yasabye abayobozi b’amashuri n’abayubaka gutekereza ku hazaza h’abana b’Abanyarwanda kurusha uko banyereza sima n’ibindi bikoresho.

Kuri ubu uyu muyobozi w’Ishuri rya Ryamanyoni yabanje kujyanwa mu kato mbere yo gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kayonza.

Si ubwa mbere muri Kayonza hafatiwe umuyobozi w’ikigo cy’amashuri wanyereje sima kuko mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo hafashwe undi muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gaturika nawe ashinjwa kunyereza sima yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .