00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umusore w’imyaka 35 yapfuye urupfu rudasobanutse

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kamena 2021 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 35 wari umunyonzi mu Isantere ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yasanzwe iwe mu nzu yapfuye bigakekwa ko yishwe no gucurwa umwuka n’imbabura yari atekeyeho.

Byabereye mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu ijoro ryakeye ariko bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko byamenyekanye ubwo undi munyonzi mugenzi we yajyaga kumukomangira ngo bajye mu kazi agasanga urugi rufungiwemo imbere yahamagara uwo musore ntamwitabe ni ko gushaka abayobozi bo ku Mudugudu bafatanya kwica urugi.

Ati “ Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 35 yatashye rero ku mugoroba ajya guteka kuko aribana asanzwe ari umunyonzi, iwe mu rugo afite imbabura ikoreshwa n’amashanyarazi ubundi ikanajyaho amakara, yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.”

Gitifu Kagabo yavuze ko mu bigaragara iyi mbabura ishobora kuba ariyo yamucuze umwuka ngo kuko basanze yari yirambitse ku buriri imbabura icyaka.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda gutekera mu nzu bararamo ngo kuko akenshi usanga umwuka ubura aho uca bikaba byateza ibibazo nk’ibyabaye kuri uyu musore.

Ati “ Abantu nibirinde gutekera mu nzu babamo, batekere mu bikoni byabugenewe, ikindi birinde kuzana imbabura mu cyumba bararamo hari ubwo umuntu ashobora kuba yakonje akayijyana mu cyumba, birinde kandi kuryama buji yaka kuko nayo yabakururira ibibazo.”

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .