Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko ko uyu musore ukekwaho iki cyaha, nyuma y’aho uwo mwana ababyeyi be bamubonye aturutse mu murima w’ibigori ari kurira ndetse n’intozi zamuriye ngo bakurikiranye basanga uwo musore niwe bari kumwe ari kumusambanya.
Yagize ati “Ejo ahagana saa 18h 30 nibwo twamenye amakuru ko hari umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine, twoherejeyo rero inzego z’umutekano ziramufata ahita afungwa kugira ngo hakorwe iperereza tumenye niba koko yaramusambanyije.”
Gitifu Rukeribuga yavuze ko uyu musore bikekwa ko yasambanyije uyu mwana ubwo yamujyanaga mu murima w’ibigori akamusambanyirizayo, uretse kumusambanya ngo n’intozi zaririyeyo uwo mwana ngo ku buryo yatashye arira anariho intozi nyinshi.
Yavuze ko kuri ubu uwo mwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo akurikiranwe n’abaganga banamurinde kuba uwo musore yamwanduza indwara zitandukanye.
Gitifu Rukeribuga yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo ngo bakirinda kubajya kure kuko muri iyi minsi abantu bose atariko bifuriza abana ineza, yavuze ko uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rigikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!