Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutara 2022, bibera mu Mudugudu wa Kidogo mu Kagari ka Kawangire, mu Murenge wa Rukara ahagana saa Kumi z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uwo musore yatawe muri yombi, ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Yagize ati "Kugeza ubu ntiturabona ibisubizo bya muganga ariko birakekwa ko umusore w’imyaka 17 yasambanyije uwo mwana w’imyaka itatu. Iwabo bavuga ko ejo uwo musore yahaje, babafatira ahantu bari bonyine [ari kumwe n’umwana], bagakeka ko yaba yaramusambanyije. Twahise tumufata tubwira nyina w’uwo mwana kumujyana kwa muganga ubu dutegereje ibisubizo bya muganga."
Uyu muyobozi yavuze ko uwo musore yireguye avuga ko uwo mwana yagiye mu nzu ahantu hari inkwavu nyinshi, yakwinjirayo agiye kuzimukiza abandi bagahita bamufata gutyo. Uyu musore ntabwo yemera ko yasambanyije umwana nk’uko abishinjwa.
Kuri ubu uwo musore w’imyaka 17 yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rukara mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga bituruka ku Bitaro bya Gahini, byerekana niba koko yamusambanyije cyangwa arengana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!