00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umukecuru wakubiswe n’abaturanyi be bamwita umurozi arasaba kurenganurwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 June 2022 saa 05:21
Yasuwe :

Umukecuru w’imyaka 84 witwa Nyiranzara Marisiyana utuye mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, arasaba guhabwa ubutabera nyuma yo gukubitwa ndetse akanatotezwa n’abaturanyi be bamwita umurozi.

Nyiranzara atuye mu Mudugudu wa Murehe mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri ariko ubusanzwe avuka mu Karere ka Gakenke, aha Mwiri ahamaze imyaka mike kuko yahimuriwe n’umwuzukuru we wahamuguriye inzu.

Mu minsi yashize hari umukecuru baturanye wari n’inshuti ye witabye Imana nyuma yo kumara igihe kinini arwaye, uyu ngo yapfuye yari yarabyimbye amaguru, abahungu be baza kumutwara Rwagitima ajya kwivurizayo aza no kuhapfira.

Ubwo abantu bajyaga ku kiriyo banarindiriye umurambo kugira ngo ushyingurwe, Nyiranzara yabanje guhingaho gato maze abaturanyi be bamunyuraho ngo bakamutonganya bamubaza impamvu atajya gutabara nk’abandi, ngo yahise agenda arakaraba ajyayo agezeyo yicaye ku ntebe umwe mu baturanyi be amusundurira mu muriro wari wacanwe aho amwita umurozi.

Ati “Uwitwa Kinnyata yarampenuye ngwa mu muriro imbere y’abaturage bose n’abana kuva ubwo rero nahise njya kumurega avuga ko azaza kunsaba imbabazi mu rugo ariko na n’ubu ntaraza.”

Ku kijyanye n’uburozi bamushinja, yavuze ko ubwo umutima we utamushinja nawe ubwe ntacyo yakwishinja agasaba ubuyobozi kumureganura bakabaza n’abamushinja uburozi aho babikuye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Murehe, Mutarambirwa Emmanuel, yavuze ko uyu mukecuru bamubeshyera ngo atari umurozi avuga iki kirego yacyakiriye nk’umuyobozi bajya mu rubanza ngo barababuranisha ndetse uwahiritse uyu mukecuru amusaba imbabazi mu ruhame.

Ati “Mukecuru rero yaravuze ngo imbabazi ntabwo nzimuhera aha azansange mu rugo, twahise dutegura uburyo twazajyayo kuko n’ikayi twakirijemo urubanza irahari, uwo mugabo rero yatinye kujya kwa mukecuru kubera kumutinya, umunsi twari twahanye niriwe mutegereje ndamubura.”

Umwe mu baturage wari uhari urubanza rucibwa mu ruhame yavuze ko nabo batangiye gukeka uwo mukecuru ngo kuko yanze gutangira imbabazi mu ruhame imbere y’inteko y’abaturage ababwira ko azazitanga bamusanze iwe mu rugo.

Ati “Ubundi kuki yifuza ko bamusanga iwe mu rugo, kuki adashaka ko bahurira ahandi hantu, iwe mu rugo hari iki niba adashaka kubagiria nabi, nanjye sinajya kumusabira imbabazi iwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John yavuze ibibazo nk’ibi by’abaturage bashinjanya uburozi bajya babyakira gusa ngo hari igihe biba ari ukubeshyerana umuntu akaba yabikora agamije gusebya mugenzi we.

Ati “Uriya mukecuru twamusabye kwegera ubuyobozi tugakurikirana ikibazo cye neza, nidusanga yarahohotewe koko tuzamufasha kurenganurwa.”

Ntambara yakomeje asaba abaturage kwirinda abifashisha amarozi bakaba banahohotera mugenzi wabo mu ruhame, avuga ko bashobora guhanwa n’amategeko yasabye abaturage kubana neza ufite ikibazo akajya yegera ubuyobozi bukamufasha aho kwihanira.

Nyiranzara ahakana yivuye inyuma ko ari umurozi, agasaba Leta gukurikirana abamusunduye mu muriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .