00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umukecuru w’imyaka 76 yishwe akaswe ijosi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 05:25
Yasuwe :

Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu wishe umukecuru w’imyaka 76 amusanze iwe mu rugo akamukata ijosi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa Mbere mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwikwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru wibanaga abaturage bamusanze iwe bamuteye icyuma mu ijosi.

Ati “Ni umuntu wamusanze iwe nijoro amutera icyuma aramwica, uwo muntu ntabwo aramenyekana, yibanaga mu nzu wenyine, bakaba bamuteye icyuma mu ijosi. RIB n’izindi nzego z’umutekano zahageze batangira iperereza, icyuma bari bamuteye bagitaye aho ku buryo cyagaragaye.”

Murekezi yasabye abaturage kwirinda ubugome no kwihanira ku bantu baba bafitanye amakimbirane, abibutsa ko ubuyobozi bubereyeho kubafasha ku baba bafitanye amakimbirane.

Ati “Turamagana twivuye inyuma ubugome nk’ubu, tugasaba abaturage kureka ibikorwa nk’ibi by’ubugome, niba hari uwo bafitanye amakimbirane bagane inzego za Leta zibafashe mu kuyakemura aho kwamburana ubuzima kuko uwo iperereza rizafata nawe azabihanirwa.”

Kuri ubu umurambo w’uyu mukecuru w’imyaka 76 wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro.

Umukecuru w’imyaka 76 wo mu Karere ka Kayonza yishwe akaswe ijosi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .