Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, ahagana saa Cyenda z’amanywa ubwo yashakaga kwinjira mu kigo cy’ishuri ryisumbuye cyigamo abakobwa gusa cya FAWE ishami rya Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yambaye imyenda y’ishuri y’abakobwa bo muri icyo kigo aho yashakaga kwinjira mu bandi banyeshuri ariko akaza kuvumburwa.
Yagize ati “ Twamufashe ejo ku wa Kane, yafashwe n’abarinzi ba hariya kuri FAWE. Yariyoberanyije yambara imyenda y’abakobwa bahiga bamufashe nka Saa Cyenda ari kwinjira mu kigo umureba ukabona ko asa nabo. Twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano zitangira kumukoraho iperereza ngo tumenye icyo yari agamije kuko ntibisanzwe.’’
Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko uyu mugabo agifatwa yabajijwe icyo yari aje gukora, akavuga ko yashakaga kwiba abanyeshuri ariko ngo ntasobanura neza icyo yari agiye kwiba.
Ngo yakomeje avuga ko ibiri kumubaho nawe atazi uko byagenze kuko atazi uko yahisanze.
Kuri ubu inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri uyu mugabo ngo hamenyekane icyo yari agamije ajya kwiyambika imyenda irimo ijipo n’ishati byo muri iki kigo cyigamo abakobwa gusa. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.
Bivugwa ko uyu mugabo yahoze ari umwarimu wo mu mashuri abanza, aho ngo mbere yo kujya kwiba muri iki kigo cya FAWE bikekwa ko yabanje no kujya kwiba mu kindi kigo cyo mu Karere ka Rwamagana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!