00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umugabo wari umaze amezi atatu arongoye yiyahuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 23 wari umaze amezi atatu arongoye mu buryo butemewe n’amategeko, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti bakoresha mu koza inka nyuma yo gutongana n’umugore we.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kibimba mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umaze amezi atatu arongoye, yabanje gutongana n’umugore we cyane, umugore ngo abonye umugabo we afite uburakari bwinshi ahitamo kumuhunga, undi agira umujinya ahita yiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yabanje gutongana n’umugore we bapfa ubusinzi.

Ati “Yashwanye n’umugore we bapfuye ubusinzi bw’umugabo, nuko se w’umusore kuko baturanye aza kubakiza, abonye harimo amahane araza atwara umukazana bajya kumucumbikira umugabo asigara iwe wenyine, bukeye rero baje barakingura basanga umugabo yiyahuje umuti bogesha inka.”

Umuryango w’umusore ngo wavuze ko nta kindi kibazo yari afite uretse uko gutongana n’umugore we, birangira RIB yemeye ko bashyingura uwo murambo.

Gatanazi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi ngo kuko aribwo butera ibyago byinshi.

Yanabasabye kwirinda amakimbirane, bagirana ibibazo bagashaka ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho gutekereza kwiyahura cyangwa kwicana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .