Ibi byabereye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 24 yari amaze umwaka urenga abana n’umugore we w’imyaka 25 ariko ngo ntibigeze babona urubyaro, ibi ngo biri mu byatumaga bahorana amakimbirane kugeza ubwo umugore yaje kubirambirwa ahitamo kwitahira aramusiga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yagize ati “ Nibyo koko yariyahuye ejo mu rukerera, yakoresheje umuti ukoreshwa mu kuhagira inka, yabonywe n’umwana kuko yari aturiye iwabo ahita abahamagara baraza bamujyana ku bitaro bya Gahini; ejo rero nibwo twamenye ko byarangiye.”
Gitifu yavuze ko uyu mugabo yari amaze ibyumweru bibiri atawe n’umugore we kubera ikibazo cy’amakimbirane bahoranaga.
Inzego z’ibanze zirimo abayobozi b’umudugudu n’Akagari ngo bari bamaze kujya muri uru rugo inshuro zirenze eshatu bajya kubunga no kubagira inama, intandaro y’ayo makimbirane ikaba ari ukubura urubyaro.
Ati “ Aho umugore atereye uyu mugabo wahoraga amukubita abantu bakabunga ubundi umugore ntashake gutanga ikirego, nibwo umugabo yahise atangira ingeso z’ubusinzi bukabije cyane, atangira no kwiheba kugeza ubwo yiyahuye.”
Gitifu Rukeribuga yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo bakagira kwihanganirana ndetse bakanajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Yabasabye kandi kujya bategereza babona batabyara bakajya kwa muganga akaba ariwe ubaha ibisubizo aho gutangira gukekeranya no gushinjanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!