Uyu mugabo yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya ya 27 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Nyakanazi, UMurenge wa Murama.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko yari amaze iminsi atabanye neza n’umugore we. Kuri uyu wa Kane ngo yakodesheje imirima ye ibiri ayishyurwa amafaranga ibihumbi 100 Frw. Ngo yahise anyarukira mu gasantere ahageze areba uko abandi batega amafaranga mu ‘kiryabarezi’.
Na we ngo ntiyazuyaje kuko yatangiye gukina ashyiramo make make kugeza ubwo ibihumbi 100 Frw kiyariye yose ataha yimyiza imoso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bamenye ko amafaranga ikiryabarezi cyamuriye ari ayo yakodesheje inzu ye n’imirima ibiri.
Ati “Amafaranga yariwe ni ayo yari amaze gukodesha imirima ye arangije ajya kuyakinira mu kiryabarezi kirayamurya, ngo byahise bimubabaza cyane bukeye abyuka afata inzoga za Nguvu avangamo umuti wa ’Thiodan’ aranywa, abaturanyi babimenye kuko byanutse cyane bagiye kureba basanga yapfuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ndetse n’abaganga bahise bahagera baramusuzuma basanga ni byo byamwishe batanga uburenganzira bwo kumushyingura.
Gitifu Mutuyimana yavuze ko ibiryabarezi ari byo bikomeje guteza umutekano muke mu baturage kuko abenshi mu baba bafite amakimbirane usanga ari byo biyatera.
Ati “Abagabo, abana n’abagore usanga bafata umutungo muke bafite bakajya kuwishimishamo nyuma bagatangira bagashwana, umuryango ugahera aho usenyuka cyangwa ubana nabi.”
Uyu mugabo asize abana bane n’umugore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!