Uyu mugabo yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Rubumba mu Mudugudu wa Gakenyeri, ahagana Saa Tatu z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n’ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.”
Yakomeje avuga ko “Uyu mugabo yavuze ko urwo rumogi rupima ibilo 30 rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, ariko ntiyavuga uwarumuzaniye akarushyira muri iryo shyamba n’aho yari agiye kurujyana."
SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, aboneraho gusaba n’abandi kujya batanga amakuru y’uwo ari we wese babicyetseho kimwe n’ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.
Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko atarenze 30.000.000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!