Kayonza: Minisitiri w’Intebe yasanze abana bicara mu ishuri ari batanu ku ntebe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yasuye Urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagaza mu Karere ka Kayonza, asanga mu ishuri rimwe hari ubucucike bw’abana kugeza aho batanu bicarana ku ntebe imwe, ananenga igikoni gitekerwamo amafunguro yabo.

Yabibonye ubwo kuri uyu wa Kane yari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za leta. Mu bikorwa yasuye harimo ibikorwa by’ubuzima, uburezi, inganda n’ubuhinzi.

Mu Karere ka Kayonza yasuye Urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagaza ruherereye mu murenge wa Gahini. Icyo kigo, mu mashuri abanza gifite ibyumba 11 byigishirizwamo abana 838 mu gihe mu mashuri yisumbuye gifite ibyumba 18 byigishirizwamo abana 701.

Icyumba Minisitiri w’Intebe yasuye cyigamo abanyeshuri 84 bicara ku ntebe 17, ni ukuvuga ko buri ntebe yicaraho abanyeshuri batanu. Yasanze abanyeshuri 15 basibye barimo abagiye ku mushinga ubafasha, abarwaye ndetse umuyobozi w’ikigo agaragaza ko hari n’abasibywa n’ababyeyi kugira ngo babaremeshe isoko.

Umwarimu witwa Nyirahumure Jeannette wigisha Igiswahili yavuze ko uburwayi n’ubucukike bw’abana biri mu bituma basiba cyane.

Ati “Akenshi biterwa n’uburwayi n’ubucukike mu ishuri, hari abaza bakwicara ku ntebe ari bane cyangwa batanu benshi bagahitamo gusiba, ikindi biragoye ko umwarimu yakurikirana neza imyigire y’abana 80 mu ishuri rimwe, n’iyo yabikora ntabwo yabinoza neza.”

Umuyobozi w’iki kigo, Musabwa Victor, yabwiye itangazamakuru ko ibibazo bafite ibyinshi bituruka ku kuba bafite intebe nke mu mashuri ndetse no kugira ibyumba bike. Yongeyeho ko nko mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bafite ibyumba bine ku banyeshuri 238.

Ati “Ingaruka bigira ku ireme ry’uburezi ntabwo tubasha kurigeraho neza kubera ko abana 60 cyangwa 70 kugira ngo umwarimu bose abagereho mu minota 40 ntabwo byoroshye, ikindi no kubasha kubagenzura ntabwo byoroshye.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yavuze ko Leta yaguze intebe 500 ziyongera ku zo abafatanyabikorwa batandukanye bagiye bemerera ibigo, ahamya ko mu minsi ya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati “Ubucucike bugaragara mu mwaka wa mbere urimo abagera kuri 80 ariko mu mashuri abanza nta bucucike buhagaragara ahubwo hari ikibazo cy’intebe nke, hari intebe rero minisiteri y’uburezi yaguze zirenze 500 ziri gushyirwa mu mashuri atandukanye hakiyongeraho n’izo bahawe n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Minisitiri Mutimura yanavuze ko muri uyu mwaka Leta yubatse ibyumba bishya 1680 ndetse n’ubwiherero 1400, agahamya ko leta izagenda ibikemura buhorobuhoro.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yitegereza uburyo abana biga
Yaganiriye n'abayobozi batandukanye ku bibazo yasanze mu burezi
Minisitiri w'Intebe yanenze igikoni gitekerwamo ibiribwa by'abanyeshuri
Musabwa Victor uyobora Urwunge rw'amashuri rwa Nyagahandagaza yavuze ko kutagira intebe zihagije n'ubucucike mu ishuri biri mu bibangamiye uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza