00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Minisitiri Gatabazi yijeje abaturage ubuvugizi bwo kongererwa abaganga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyamirama kubakorera ubuvugizi bakabona abaganga benshi babitaho nyuma yo kugaragarizwa ko iki kibazo gituma bahabwa serivisi mbi.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Kayonza, Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, ahasanga abaturage benshi baje kwivuza aho abenshi bari bazindutse cyane ariko bahura n’ikibazo cy’abaganga bake babakira bituma bahatinda cyane.

Niyinderera Adelphine waturutse mu Gasura mu Kagari ka Gikaya yagize ati “Tuba twaje mugitondo nka saa kumi n’ebyiri tuje kwivuza tukagera saa sita batari batwakira kubera ikibazo cy’abaganga bake.”

Mukanderere Beatrice we yagize ati “Ibaze nkanjye naje kwivuza Saa kumi n’imwe n’igice nsiga abana bato mu rugo nziko ndi buhite ntaha none saa sita zigeze batari bamvura, urumva ko hari byinshi byamaze gupfa, abaganga dufite ni bake cyane uba ubona ntako batagize ariko ugasanga twabaye benshi, icyifuzo cyanjye ni uko bakongera abaganga kuko akenshi abivuriza hano duhora turi benshi.”

Mutuyimana Angelique waturutse mu Murenge wa Nyamirama nawe wijujutiraga kumara amasaha menshi atari yavurwa, yavuze ko ikigo nderabuzima cya Nyamirama cyahoze gifite abaganga benshi ngo baza kubimurira ahandi ntibahazana abashya ngo ibi ngo ni byo bikomeje gutuma babona serivisi mbi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Jane Bayera, yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse banakibwiye inzego bireba kuri ubu bakaba bategereje ko bakohererezwa abaganga.

Yagize ati“Ikibazo cy’abaganga bake kirazwi kandi kimaze igihe icyo turimo kugikoraho tugerageza kwitanga kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza, twakoze ubuvugizi ubu dutegereje ko duhabwa abakozi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze aribo bakwiriye gukurikirana bakamenya uko serivisi zitangwa kwa muganga, yijeje abaturage ko agiye kubakorera ubuvugizi ku buryo babona abaganga ngo nubwo umubare igihugu kifuza kitarawubona.

Ati “Abaganga bari ku rutonde bakabaye bafite ntabwo aribo bafite, ubu hari guhugurwa abaganga benshi kugira ngo haboneke abashobora kuba bajya mu bitaro byose umubare wabo uracyari muke ugereranyije n’uwo igihugu cyifuza, ikindi ibigo nderabuzima byose ntabwo bigira abarwayi bangana rero turakomeza kubiganira na Minisiteri y’Ubuzima turebe icyakorwa kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza.”

Ikigo nderabuzima cya Nyamirama kirabura abaganga batanu kugira ngo bihure n’umubare bakabaye bafite. Ni ikigo nderabuzima cyakira abaturage basaga ibihumbi 33 baturuka mu Murenge wa Nyamirama.

Minisitiri Gatabazi yijeje abaturage kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’abaganga bake
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama Bayera Jane asobanurira abayobozi uko iki kigo gikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .