Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023 mu nama yaguye y’uburezi yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bo mu Karere ka Kayonza, abafanyabikorwa mu burezi, ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Uburezi.
Muri iyi nama hagarutswe kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri harebwa imbogamizi zikirimo ndetse n’ibikwiriye gukorwa kugira ngo iyi gahunda inozwe neza itange umusaruro.
Mu igenzura Minisiteri y’Uburezi yikoreye ryerekanye ko amashuri menshi agaburira abana bize igitondo gusa abiga ikigoroba bo ngo abayobozi bakavuga ko bavuye iwabo bariye, nyamara ngo iyi gahunda ijya kujyaho Leta yateganyije ko buri mwana wese uje ku ishuri agomba kuharira kuko hari abaturuka mu miryango itishoboye baba bavuye iwabo batariye.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko iminsi 14 ifatwa hakorwa ibizami, ibigo byinshi byanga kugaburira abana nyamara ngo Leta ibarira amafaranga ya minsi ikanayaha ikigo kugira ngo abana bagaburirwe neza.
Hari ababagaburira indyo imwe gusa igihembwe cyose
Muri iyi raporo kandi hagaragajwe ko hari ibigo by’amashuri bigaburira abana indyo imwe igihembwe cyose nta guhindura na guke kubayeho, hari ibigo bibaha akawunga gusa, imvugure gusa n’ibindi.
Urugero ni mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kawangire aho iyi raporo yasanze kuri iki kigo abana bagaburirwa akawunga igihembwe cyose nta kubahindurira nibura umunsi n’umwe.
Umuyobozi wa GS Kawangire, Bahizi Phocas yavuze ko abanyeshuri be banze kurya umuceri ngo kuko iyo bawuriye badahaga basaba ubuyobozi bw’ikigo ko bajya babatekera kawunga.
Ati “Ni icyifuzo cy’abana batubwiye ko iyo bariye umuceri badahaga badusaba kubatekera akawunga, ariko rwose ku bujyanama bwanyu nk’abayobozi tugiye kubihindura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko biyemeje kugenzura neza amashuri ku bijyanye no kugaburira abana, gukoresha neza ubutaka bw’ishuri hubakwa uturima tw’igikoni ndetse bakaba ngo bagiye no gushyiraho amashuri azajya areberwaho ibikorwa bimwe na bimwe.
Meya Nyemazi yakomeje asaba ababyeyi kugira uruhare mu bikorerwa ku mashuri y’abana babo harimo no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, biyemeje kandi kugenzura bakamenya impamvu hari ibigo bigaburira abana indyo imwe aho bazabyegera byaba na ngombwa bakabiha ubujyanama.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Kalakye Charles, yakebuye abayobozi b’amashuri bagaburira abana indyo imwe, avuga ko Leta iba yakoze uko ishoboye buri mwana wese ikamugenera amagarama amukwiye kandi ngo akwiriye kuyagaburirwa kugeza igihembwe kirangiye.
Ati “Icyo twabwira abayobozi b’amashuri ni uko buri mwana wese wiga agomba kurya ku ishuri yaba yagiyeyo akiga igice cy’umunsi, yaba yize ikigoroba agomba kurya ku ishuri abatabikora ni ukunyuranya n’amabwiriza tuzabegera tubibutse.”
Muri iyi nama hari ibigo byagaragaje ko bigifite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, Umunyamabanga Uhoraho akaba yavuze ko iki kibazo bakizi ngo kikazagenda gikemurwa bitewe n’amikoro yabonetse.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!