00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Miliyoni zisaga 35 Frw zakoreshejwe n’urubyiruko mu kubakira abatishoboye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 November 2024 saa 01:40
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza biganjemo abari mu miryango itishoboye, bashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwabubakiye inzu, imirima y’igikoni n’ibindi bikorwa remezo byatumye biteza imbere.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024 ubwo hasozwaga ukwezi k’ubukorerabushake mu Karere ka Kayonza.

Muri uku kwezi hubatswemo inzu enye nshya, hasanwa inzu 23,imirima y’igikoni umunani, ubwiherero 26, habumbwe amatafari 5800, hubatswe amateme atandatu, hanatangiwe mituweli ku baturage batishoboye, ibikorwa byose byakozwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirenga 35 Frw.

Uwimana Janvière utuye mu Mudugudu w’Umwiga mu Kagari k’Urugarama, mu Murenge wa Gahini ni umwe mu basaniwe inzu n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake.

Uyu mugore ufite abana bane, yagerageje kwiyahura inshuro enye kubera ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu muryango yanatumye umugabo we amuta.

Yagize ati “Inzu yanjye yari ibitaka, hameze nabi ku buryo abana banjye bari no kurwara imvunja, ubu rero twahinduriwe ubuzima njye n’abana banjye turishimye cyane. Ubu rero mfite intumbero zo gutera imbere kurushaho.”

Ayinkamiye Francine utuye mu Mudugudu w’Ibiza mu Kagari k’Urugama, we yavuze ko we n’umugabo n’abana batandatu babo bari basanzwe baba ahantu hateye agahinda ku buryo ngo imvura iyo yagwaga yabasangaga mu nzu.

Yashimiye ubuyobozi n’urubyiruko babakuye mu mibereho mibi abasezeranya ko nabo bagiye gushyiraho akaba bakiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kayonza, Matabaro Costa, yavuze ko ibikorwa byose bakoze bifite agaciro ka miliyoni zirenga 35 Frw bakaba bari bagamijegushakira abaturage aho baba kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere.

Ati “ Uyu ni umusaruro w’icyo Umutoza w’Ikirenga Perezida wa Repubulika yadutoje birimo gushyira umuturage ku isonga. Ubu rero natwe turi kumwigiraho tunigira ku Nkotanyi umuco w’ubwitange no gukorera ubushake.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa byiza bakoze aho bafashije Akarere mu kugabanya imibare y’abaturage batari bafite aho kuba bari kuzubakirwa.

Ubasanga bigisha, bakora ubukangurambaga, ubasanag mu gucunga umutekano w’abaturage, ubasanga mu bikorwa byinshi bitandukanye. Iyo tubonye urubyiruko rwitabira ibikorwa nk’ibi biba ari ibintu byiza ndetse ni n’umwanya wo gukangurira urundi rubyiruko rwinshi rutari rwabajyamo kujya mu bakorerabushake kugira ngo tujye dufatanya.”

Meya Nyemazi yasabye kandi imiryango yubakiwe inzu n’iyazisaniwe kwirinda amakimbirane ahubwo bagafata neza inzu bubakiwe kandi bakagerageza kwiteza imbere kuko ngo batazahora bafashwa. Akarere ka Kayonza muri uyu mwaka kari gafite inzu 69 kazubakira imiryango itishoboye, kuri ubu inzu zirindwi nizo zimaze kubakwa n’abakorerabushake.

Uwimana Janvière yishimiye ko yafashijwe gutura heza
Uwizeyimana Ezeckiel n’umugore we bishimiye inzu bubakiwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kayonza, Matabaro Costa yavuze ko bafite izindi nzu eshatu nazo bakiri kubaka
Uwimana Janvière yishimira ko kuri ubu we n’abana be bari mu nzu nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .