00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Inkuba yishe inka zirindwi z’umuturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Inkuba yakubise inka zirindwi z’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, zihita zipfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko nyiri izi nka yari atunze izisaga 20. Ubwo ngo hagwaga akavura gake ku mugoroba, haziyemo n’inkuba ikubita zirindwi zihita zipfa.

Ati "Inkuba yakubisemo inka zirindwi zihita zipfa ako kanya, ubu tugiye kuzitaba kuko nta kindi twakora."

Yaboneyeho gusaba aborozi gufata ubwishingizi bw’amatungo yabo kuko budahenze, ndetse Leta yemeye gushyiramo nkunganire.

Ati "Urumva uriya muturage nta bwishingizi yari afite, ubu rero turasaba abaturage gufata ubwishingizi, ibyago ntabwo biteguza kandi ubwishingizi bw’amatungo burimo nkunganire ya Leta. Ku babufite rero mu gihe habaye ibyago nk’ibi ng’ibi baba bizeye ko bari bugurirwe inka zabo."

Hashize iminsi mu Ntara y’Iburasirazuba hagwa imvura nke irimo inkuba, zakunze kwibasira amatungo.

Ingero za vuba ni inka eshanu ziherutse gukubitwa n’inkuba mu Karere ka Nyagatare. Mbere yaho nabwo inkuba yakubise izindi zirindwi z’umuturage.

Ubuyobozi bwemeje ko izi nka zishwe n'inkuba zitabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .