Kayonza: Inkuba yakubise inka 11 z’umuturage zirapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Kamena 2019 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Inkuba yakubise inka 11 za Mukabutera Peace w’imyaka 54 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, mu mvura nyinshi yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Mukabutera akimara kumva ibyabaye na we yahise ahungabana. Inka nkuru zapfuye hasigara inyana eshanu zari mu kiraro.

Umuhungu we w’imyaka 22, Kayumba Eden, yabwiye IGIHE ko bahangayikishijwe n’ejo hazaza habo bitewe n’uko izi nka ari zo zari zibatunze.

Ati “Ingaruka zo ni nyinshi kuko nta papa tugira kandi ziriya nka ni zo zari zidufashije mu buryo butandukanye yaba mu kwishyurira amashuri abana kuko turi batanu, kwivuza no mu iyindi mibereho.”

Yongeyeho ko hasigaye inyana eshanu ndetse batizeye ko zizabaho kubera ko zikiri nto kandi zidafite ikizitunga.

Uyu muryango uvuga ko wiringiye ubuyobozi n’abagiraneza kugira ngo babashe kubona izindi nka cyangwa ubufasha ubwo ari bwo bwose.

Inka zakubiswe n'inkuba zihita zipfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza