Kayonza: Inka 158 zafatiwe mu kigo cya Gabiro zigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buratangaza ko bugiye guteza cyamunara inka 158 zafatiwe mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro ba nyirazo baziragiyemo kandi bitemewe.

Izi nka zizatezwa cyamunara kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Yagize ati “Ni inka 158 zafashwe mu byumweru bibiri bishize, ushaka guhaha wese yaza akihahira, nizo nka za mbere tugiye guteza cyamunara kuva Inama Njyanama yafata iki cyemezo cyo kuziteza cyamunara.”

Umwaka ushize Inama Njyanama z’uturere dutatu dukora ku Kigo cya Gisirikare cya Gabiro aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, zafashe umwanzuro ko inka zizajya zigifatirwamo zizajya zitezwa cyamunara amafaranga azivuyemo akajya mu isanduku ya leta.

Ku wa 15 Kamena ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yari mu Karere ka Gatsibo, umworozi witwa Safari Steven yamugejejeho ikibazo cy’inka ze 50 zafatiwe muri iki kigo zashoweyo n’umushumba we atabizi.

Yasabye kugirirwa imbabazi ngo kuko amaze imyaka irenga 25 ari umworozi kandi nta na rimwe yigeze aragira mu Kigo cya Gabiro, ariko ko uwo munsi umushumba yamuciye mu rihumye akazijyanayo.

Minisitiri Shyaka yamusubije ko ntacyo yahindura ku cyemezo cyafashwe n’inama njyanama z’uturere dutatu, ahubwo avuga ko ibihano bagiye kubyongera.

Yagize ati “Gukarishya ibihano biba bivuze guca intege ushaka gukora icyaha, hari abonesha nk’inka 10 cyangwa 20 zafatirwayo zigatezwa cyamunara, abaturanyi be bakamuha izindi bakanamurengereza umubare yarafite bigatuma n’ubutaha agaruka kuragira mu Kigo, uwo muco w’insubiracyaha ni wo dushaka guca ushingiye ku b’umuntu n’ubupfura abantu b’inaha bagira aho baba bumva ko umuntu batwariye inka bamushumbusha.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dushaka ko mwongera kuduha inka zanyu ngo tuzigurishe, ntabwo dushaka ko mwongera kuriha inka zanyu, aho kugira ngo uzirohe zigurishwe niba ufite inka 50 warebamo inka imwe cyangwa eshanu ukazigurisha zikaragira izisigaye aho kuzishora mu kigo cya gisirikare.”

Minisitiri Shyaka yanakomoje ku ngaruka zo kuragira mu Kigo cya Gabiro ngo byakururaga uburenge bigatuma turiya turere dushyirwa mu kato.

Ati “Kuragira mu kigo byatumaga inka zizerera zimwe zikanazana uburenge, uburenge bwaza tugafunga ibiterane inka ntizongere kugurishwa abaturage bagakena amata ntaboneke ku buryo intara yose yasubiraga inyuma.”

Kuva iki cyemezo cyafatwa mu Kigo cya Gabiro hamaze gufatirwayo inka 831 z’abaturage 35.

Akarere ka Gatsibo ni ko gafite inka nyinshi 493 z’abaturage 18 zikaba zaragurishijwe 83 263 000 Frw. Nyagatare hafashwe inka 180 z’abaturage 13 zagurishijwe 25 033 000 Frw. Naho Kayonza ni inka 158 z’abaturage bane zikaba zizagurishwa ku wa Gatanu.

Inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zitezwa cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza