Ni mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi witezweho gutangira muri uku kwezi k’Uguhsyingo aho Akarere kawufatanyije na REG.
Muri aka Karere kari abaturage benshi bakigorwa no kubona umuriro w’amashanyarazi, urugero ni nk’abo mu midugudu ine ariyo Busindu,Rugwagwa,Nkuba II, na Nkuba I yo mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo.
Aba baturage baherutse kubwira IGIHE ko bagorwa no kujya kwiyogoshesha, ubikeneye ashobora gutegesha 2000 Frw ni ukuvuga 1000 Frw cyo kugera mu isantere ya Kabarondo n’ikindi 1000 Frw cyo kugaruka nyamara ajyanywe no kwiyogoshesha gusa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkuba I, Bikomindera Joseph, yavuze ko abayobozi bahora bababwira ko umushinga wo kubagezaho umuriro uri mu nyigo ariko ko hashize imyaka myinshi bawijejwe amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ruzindana Jean Baptiste, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rubira ishuri riherereye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo, yabwiye IGIHE ko kuri iki kigo hari abanyeshuri 1570 biga mu mashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cya Tronc Commun, yavuze ko kuba badafite umuriro bituma abana batabasha kwiga ikoranabuhanga ku buryo bamwe binabatera ipfunwe.
Ati “ Dufite ikibazo cy’amashanyarazi atagera ku ishuri bikadindiza imyigire, mu bindi bigo usanga abana bigira kuri mudasobwa ariko twe kuko nta muriro nta n’izihari. Abana usanga baba bafite ipfunwe kuko batabasha kwiga ikoranabuhanga. Natwe nk’ubuyobozi biratundindiza kuko raporo nyinshi cyangwa ibizamini dutanga dukora ibirometero birindwi tujya gushaka ahari umuriro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bafite ibigo umunani by’amashuri bitagerwaho n’amashanyarazi ariko ko ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye ba REG bari kubigezaho umuriro w’imirasire y’izuba.
Ati “ Mu rwego rwo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi, hari umushinga munini ugiye gutangira muri uku kwezi k’Ugushyingo uzageza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 25 ziri ahantu hatari hagezwa umuriro zose zikazahabwa amashanyarazi. Ayo mashuri nayo arimo uyu mushinga uzasubiza ahari ikibazo cy’amashanyarazi hose.”
Kuri ubu Akarere ka Kayonza kageze kuri 77% mu kugeza amashanyarazi mu baturage mu gihe gasaba abatari bayabona kuba bihanganye ngo kuko uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi uzayakwirakwiza mu bice byose bisigaye bitari byabona amashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!