Abazi Akarere ka Kayonza by’umwihariko Umurenge wa Kabarondo, bamenye amateka y’Akagari ka Kabura kazwiho gutekerwamo kanyanga.
Mu bihe byashize hahoraga amakimbirane hagati y’abashakanye kubera ubusinzi, abana benshi b’abahungu ntibarangize amashuri, urugendo bakarukomereza mu guteka iki kiyobyabwenge.
Niyonshuti Jean Claude utuye mu Kagari ka Kabura, wanafunzwe inshuro nyinshi azira guteka kanyanga yabwiye IGIHE ko agiteka kanyanga yahoraga yububa yikanga abantu bamufata, ariko ubu ngo asigaye agenda yemye, agasura abantu nta kintu na kimwe yishinja bitandukanye na mbere.
Ati “Bwa mbere narayitetse baramfunga, bankatira imyaka ibiri. Mfunguwe nkomeza kugendana n’abayinywa ndetse n’abayicuruzaga. Iyo abapolisi bamanukaga baje kubafata njye bahitaga babimbwira nanjye nkabwira bagenzi banjye tugatorongera hashira iminsi tukagaruka, nyuma rero nafashe umwanzuro ndabireka burundu ubu ndi umuhinzi ndetse na Leta yampaye inka.’’
Nsengiyumva Théoneste utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabura, yavuze ko umutekano usesuye bafite ari uko kanyanga yacitse iwabo.
Ati ‘‘Ijya gucika ubuyobozi bwadukoresheje inama, badusaba amazina y’abaturage bateka kanyanga, abayinywa n’abatanga amakuru, abo bantu bose babajyanye muri transit center bituma abantu bose bagira ubwoba. Ubundi mbere hano wahasangaga bariyeri z’abasore bananiwe kwiga bateka kanyanga, iyo bayihagaga baradutegaga bakatwambura amafaranga, amagare n’ibindi byose ufite, ubu rero byaracitse burundu.’’
Nsengiyumva yavuze ko hari urubyiruko rwinshi rwajyanywe muri gereza kubera kanyanga nyuma y’aho barwanye umwe muri bo akahasiga ubuzima.
Mukankusi Marie Rose uri mu buyobozi bw’inzego z’ibanze yahamije ko amezi agiye kuba atatu nta muturage ufashwe atetse cyangwa anywa kanyanga.
Ati “Badutumyeho mu nama ari mu gitondo cya kare, batwambura telefone ngo tudatanga amakuru, batubwira ko tugiye kugenda tukerekana abateka kanyanga kuko bari abana bacu, abandi ari bamwe muri twe. Twafashe abantu barenga 20 na kanyanga nyinshi, bamwe bajyanwa mu nkiko barabakatira, abandi bajyanwa mu bigo by’igororamuco.”
Mukankusi yavuze ko kanyanga yagiye imugiraho ingaruka zirimo kuba akenshi yarararaga hanze kubera gutinya ko abateka kanyanga bamwica, ariko ubu asigaye aryama atuje.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko habayeho ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage bafata buri muntu unywa cyangwa agateka kanyanga.
Ati ‘‘Ni ibikorwa byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru ku bana babo, ababyeyi babo, abaturanyi bose bagiraga uruhare mu guteka cyangwa se gucuruza kanyanga, barafatwa barahanwa abandi turabaganiriza bisubiraho, ubu ibintu bimeze neza muri Kabura.’’
Akagari ka Kabura gaherereye mu Murenge wa Kabarondo, gatuwe n’abaturage ibihumbi 12 batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!