Kayonza: Impanuka ya Coaster yahitanye abagenzi batatu, 30 barakomereka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Imodoka ya Coaster yavaga i Nasho yerekeza i Kabarondo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ihitana abantu batatu abandi 30 barakomereka.

Ahagana saa kumi n’iminota 50 kuri uyu wa Kabiri, nibwo iyi Coaster y’umuntu wikorera yakoze impanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yemereye IGIHE ko abantu batatu bapfiriye muri iyi mpanuka

Ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye, kugeza ubu abantu batatu nibo bayipfiriyemo abandi 30 barakomereka ariko babiri barimo umugabo n’umugore utwite nibo bakomeretse bikomeye.”

“Coaster yazamukaga noneho hari Fuso yaturukaga ruguru, noneho bigiye kubisikana Fuso isa nk’aho iyisatiriye, umushoferi agiye gufata feri ihita imusubirana inyuma, abura ukuntu ayijyana ahantu hari hameze neza imujyana mu korosi yo mu manga.”

Yongeyeho ko abakomeretse bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara mu bitaro bya Kibungo.

Iyi modoka yaguye mu manga ihitana abantu batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza