Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 bari bariyemeje kubaka inzu 271 zo gutuzamo imiryango 271 yari yabaruwe nk’itishoboye ndetse idafite naho kuba.
Yavuze ko kandi muri uyu mwaka batangiye kubakira indi miryango 397 basanze iba mu nzu zitameze neza zishobora kuyiteza ibibazo mu gihe runaka.
Meya Murenzi yasabye abaturage bamaze kubakirwa gufata neza inzu bahawe kuko ari izabo atari iz’akarere.
Akanyamuneza ni kose mu baturage bubakiwe inzu
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2020, hatashywe inzu eshanu zubakiwe abaturage batishoboye basemberaga hirya no hino. Ni inzu buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw, zikaba zarubatswe n’umufatanyabikorwa w’akarere, ikigo cya Sacca gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda.
Numukobwa Solange ufite imyaka 46 ubana n’abana be batatu mu Murenge wa Nyamirama yavuze ko yishimiye kubakirwa kuko yari amaze igihe kinini abayeho mu buzima bubi.
Yagize ati “Nari mbayeho mu buzima butanyoroheye, nari mbayeho narabuze aho nderera abana banjye, none ubu nshimiye Imana inkuye muri nyakatsi ikangeza mu nzu nziza nk’iyi. Imana ihe umugisha abayobozi bacu.”
Yavuze ko kuri ubu agiye kurwana urugamba rwo kwikura mu bukene, akarera abana be neza ku buryo hazaboneka impinduka mu mibereho ye.
Mukambuguje Leocadie ufite imyaka 65 utuye mu Murenge wa Mukarange aho yari amaze imyaka umunani akodesha, yavuze ko ashimira ubuyobozi bwamwitayeho kugeza yubakiwe inzu akava mu z’abandi yari acumbitsemo.
Yagize ati “Ubu iterambere ndi kurikozaho imitwe y’intoki, ndashaka kuva mu cyiciro cya mbere nanjye nkitunga sinkomeze gufashwa na leta kandi ubwo mbonye inzu yo kubamo ndabizi neza bizashoboka.”
Bandora John ufite imyaka 76 utuye mu Murenge wa Rukara we yavuze ko mbere yari afite inzu ariko ikaza kugwa, kuva icyo gihe ngo yahise atangira gusembera imibereho ye isubira inyuma cyane kugeza ubwo n’umugore yari yarashatse amutaye.
Ati “None ubwo mbonye inzu ngarutse mu buzima ngiye kwigisha abana banjye neza dufite naho dutaha heza.”
Umuyobozi w’ikigo cya Sacca, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko gufasha Akarere kubakira abaturage batishoboye ari igikorwa binjiyemo mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage bari babayeho mu buryo butari bwiza.
Ati “Sacca rero isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abana bavanwe ku muhanda n’imiryango yabo cyane cyane itishoboye iba ifite ibibazo. Uyu mwaka twatangiye gahunda yo gufasha cyane n’abandi baturage badafite aho kuba mu gufatanya n’akarere kukunganira.”
Yavuze ko nyuma yuko bafatanyaga n’ababyeyi kurera abana kuri ubu bagiye no kujya banafatanya n’akarere mu mibereho myiza y’abaturage bubakira imiryango idafite aho kuba.
Buri nzu yubakirwa umuturage nibura iba ifite ibyumba bitatu, irimo intebe zo mu nzu, ibitanda ndetse ifite urukarabiro, ubwiherero n’igikoni.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!