Kayonza: Imihango yakozwe n’Abashinwa mbere yo kubaka umuhanda yatumye abaturage bacika ururondogoro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare habereye igikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 30 uzaturuka i Kabarondo ukagera kuri Parike y’Akagera uciye mu Murenge wa Kabare na Rwinkwavu ndetse n’agace gato ko mu Murenge wa Ndego.

Ni umuhanda witezweho kuzafasha ba mukerarugendo basura iyi parike ndetse unafashe abantu kugera kuri hoteli ziri kubakwa muri aka gace.

Mbere yo gutangira gukora umuhanda, Abashinwa bawukora babanje gukora imihango idasanzwe yatunguye abanyarwanda benshi. Iyo mihango irimo kwica inka amaraso yayo agatembera mu muhanda bagiye kubaka.

Bamwe mu banyarwanda bakorana n’aba bashinwa batifuje ko amazina yabo amenyekana babwiye IGIHE ko ibi bakora biri mu muco wabo ngo ntaho bihuriye no guterekera.

Umwe yagize ati “ Ntabwo ari uguterekera cyangwa gutamba ibitambo nkuko abanyarwanda babifata, ahubwo ni umuco wabo baba bari gukora. Iyo bagiye kubikora barabanza bagatumira umuyobozi Mukuru wabo uba uhagarariye sosiyete mu gihugu barimo, barangiza bagafata inka bakayica amaraso yayo agatembera muri uwo muhanda.”

Yongeyeho ati “Bagenda bunama basaba imigisha mu bikorwa runaka bagiye gutangira gukora, iyo babirangije nibwo batangira gukora, iyo barangije nk’igice cya mbere cy’umuhanda barongera bakabaga indi nka bakishimira ibikorwa bamaze gukora gutyo gutyo kugera barangije gukora umuhanda.”

Hari ibyavugwaga ko amaraso bayasiga imashini zose bazakoresha ndetse n’inyama za ya nka bakazirya ariko abaganiriye na IGIHE birinze kugira icyo babivugaho.

Abaturage benshi bari bashungereye aba bashinwa batashye bumiwe, bavuga ko batari baziko Abashinwa nabo bagira imihango imeze nk’iy’abanyafurika.

Uyu muhanda wa kilometero 30 uri kubakwa na sosiyete yitwa HNRB biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’umwaka umwe.

Iyi migenzo ngo bayikora buri gihe iyo bagiye kubaka umuhanda
Mbere yo kubaka umuhanda abashinwa babanje kwica inka amaraso yayo barayareka atembera mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .