Kayonza: Imibiri y’abazize Jenoside imaze imyaka 26 mu rugomero igiye gukurwamo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Muri iki Cyumweru hagiye gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira cyizwi nka ‘Barrage’ giherereye mu Karere ka Kayonza.

Muri Mata 2019 nibwo Akarere ka Kayonza katangaje ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Kayonza, yajugunywe mu rugomero ruzwi nka ‘Barrage’, izakurwamo muri Nyakanga 2019, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uru rugomero ruri mu Mudugudu wa Karambi, Akagali ka Gikaya hagati y’Umurenge wa Ruramira n’uwa Nyamirama, rwifashishwa mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo imibiri y’abishwe kugeza n’ubu itarakurwamo.

Kuva mu 1994 kugeza ubu hamaze gukurwamo imibiri 53 gusa, mu gihe amakuru yatanzwe muri Gacaca yavugaga ko hajugunywemo abasaga 3000.

Eng. Nkurunziza Gilbert uyoboye ibikorwa byo gukamya amazi muri iyo Barrage yavuze ko mu minsi itatu kiraba cyakamijwe kugira ngo iyo mibiri ikurwemo. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere umuyoboro munini wacukuwe usohoramo amazi.

Umwaka ushize ni bwo hatangiye igikorwa cyo gukamya amazi mu cyuzi cya Ruramira, amakuru akavuga ko aho kugabanuka yarushagaho kwiyongera.

Muri Mata umwaka ushize abacitse ku icumu rya Jenoside bari babwiye IGIHE ko icyo cyuzi ari kirekire ariko ko iyo amazi agabanyutse hari igihe babona imwe mu mibiri.

Uretse muri “Barrage” hari n’ahandi hirya no hino hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu Karere ka Kayonza. Harimo mu Murenge wa Mukarange ahari paruwasi ya EER Nyagatovu, ubuhamya butandukanye bwemeza ko hari abantu bagera kuri 300.

Hari n’abaguye ahahoze ari mu bisi bya Rwinkwavu nabo bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Abanyarwanda basabwa gutanga amakuru y’aho ariho hose bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Iki cyuzi cyatangiye kukamywa kugira ngo hashakishwe imibiri y'abazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza